Rayon Sports yifuje gutumira Perezida Kagame ku mukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro

  • admin
  • 24/06/2019
  • Hashize 5 years

Ubuyobozi bwa Rayon Sports,abafana ndetse n’abakinnyi barifuza ko nyakubahwa Perezida Kagame yazitabira umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nibaramuka basezereye AS Kigali.

Rayon Sports yari yagiye ku Mulindi w’Intwari ahari icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi ubwo yari ku rugamba rwo kubohora Igihugu ejo ku Cyumweru taliki ya 23 Kamena 2019,niho bagiriye iki gitekerezo cy’uko umukuru w’igihugu yazaba ahari ku mukino wa nyuma bizeye neza ko bazageraho.

Muri uru ruzinduko abakinnyi ba Rayon Sports basuye Indaki Perezida Kagame nk’uwari uyoboye urugamba yabagamo cyane ko ariwe wari uyoboye uru rugamba.

Ubwo nyuma yo kuhasura, Muhirwa Frederic ariwe Visi Perezida wa Rayon Sports wari unayoboye abantu bagiyeyo,yavuze ko bifuza guha nyakubahwa perezida Kagame ubutumire bwo kuzaza kureba umukino wa nyuma bifuza kuzageraho kuwa 04 Nyakanga uyu mwaka.

Yagize ati “Ikindi cyatuzanye ahangaha ni n’imwe mu ntego zo kugira ngo , twongere twinginge ‘his excellency’ (Perezida Kagame) kugira ngo anagaruke mu mupira w’amaguru …muziko twese umupira w’amaguru hari aho wageze bisa naho natwe twese tubigizemo uruhare kugira ngo abantu bawucikemo ariko ninatwe dukwiriye kugira uruhare kugira ngo tuwugaruremo abantu nk’aba bagize ubutwari mu gihe nk’iki”.

Yakomeje agira ati”Tuboneyeho kugira ngo tumusabe ko muri iki gikombe cy’Amahoro, nk’ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko, nitugera kuri final (umukino wa nyuma) kandi twizera ko tuzayigeraho, tumusabe agaruke ku kibuga kuko murabizi iyo ahari , abantu bose barabyishimira“.

Banamusabye kandi ko ku mukino ufungura irushanwa rya mwitiriwe ’CECAFA Kagame Cup’ ko yazaba ahari kugira ngo abafashe kwiyumvamo imbaraga zo gutsinda ikipe ya TP Mazembe bazakina bafungura irushanwa.

Rayon Sports igeze muri kimwe cya kabiri itsinze ikipe ya Gicumbi FC yari yarahiye ko umukino wo kwishyura izishyura ibitego byose birindwi yari yatsinzwe bityo igasezerera Rayon Sports.Gusa ntibyaje kuyihira kuko nanone yongeye igatsindwa ibitego 2-0 byiyongera kuri 7-1 bayitsinze mu mukino ubanza.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/06/2019
  • Hashize 5 years