Rayon Sports yerekanye ibiro izajya ikoreramo (Amafoto)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kubona ibiro bishya biherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’iminsi yari ishize ikipe ya Rayon Sports itagira ibiro bihoraho, ubu iyo kipe yamaze kugaragaza ibiro bishya.

Mu minsi ishize ubwo Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwakuragaho komite nyobozi ya Rayon Sports, mu byo bwayinenze harimo no kutagira aho ikorera.

Mu muhango w’Ihererekanyabubasha, Murenzi Abdallah uyoboye Rayon Sports yari yatangaje ko bitarenze ukwezi bagomba kuzaba bafite aho bakorera hazwi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe