Rayon Sports yatsinze ibitego 10 mu mikino ibiri y’igikombe cy’amahoro yakinnye

  • admin
  • 26/06/2016
  • Hashize 8 years

Umukino wa Rayon Sports na Gicumbi watangiye saa 18h30 ukurikiye uwahuje APR FC na Kiyovu Sports.

Rayon Sports yatsinze ibitego 10 mu mikino ibiri y’igikombe cy’amahoro yakinnye, yatangiye neza uyu mukino ubwo Ismailla Diarra yatsindaga igitego ku mupira wari watewe na Manishimwe Djabel unyuze kuri Kasirye Davis. Diarra yatsindaga igitego cya gatanu muri iri rushanwa nyuma ya bine yatsinze muri 1/16 cy’irangiza basezerera Miroplast.




Ku munota wa 32, Manzi Thierry yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku makosa ya ba myugariro ba Gicumbi yasezereye Mukura VS muri 1/8 cy’irangiza.

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yari yongeye kugirira icyizere umunyezamu we wa mbere Ndayishimiye Eric “Bakame” wari umaze imikino itatu yicara ku ntebe y’abasimbura hajyamo Bashunga Abuba.

Nta mpinduka yindi yabaye mu bakinnyi 11 basanzwe babanza mu kibuga aho hakinishwa abanyamahanga batatu, Umurundi Kwizera Pierre, Umugande Kasirye Davis n’Umunyamali Ismailla Diarra uzakinira AFC Leopards yo muri Kenya mu mwaka utaha w’imikino.

Igice cya mbere kigitangira, Kasirye Davis yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yaherejwe mu kibuga hagati na Manishimwe Djabel.

Manishimwe Djabel wari wagize uruhare runini mu bitego bibiri bya Diarra na Davis yitsindiye icye ku ishoti yatereye kure umunyezamu wa Gicumbi ananirwa kugarura umupira.

Gusa Gicumbi itari yabonye uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu muri uyu mukino yaje kubona igitego cg’impozamarira ku mupira watewe na Mutebi Rachid mu izamu rya Bakame.

Ismaila Diarra yaje gusimburwa na Irambona Eric, Manishimwe Djabel na Mugenzi Cedric naho Muhire Kevin ajya mu mwanya wa Nshuti Diminique Savio.

Ruremesha Emmanuel, umutoza wa Gicumbi FC yemeje ko Rayon Sports yabarushaga imyitozo byatumye batangiye umukino bugarira ariko batsinzwe ibitego bibiri barafungura.

Ku kuba yasubira muri Gicumbi FC yaranzwe n’ibibazo muri uyu mwaka kugeza aho batererwa mpaga ku kibuga cyabo babuze, Ruremesha yavuze ko ataramenya gahunda nubwo yumvise bafite politiki nziza.

Kuri Masudi wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko yari yasabye abakinnyi kutongera gukora amakosa bakoze muri shampiyona byatumye batakaza amanota y’ingenzi, abasaba gutsinda ibitego byinshi mu gice cya mbere.

Yagize ati ” Turi gukina umukino usatira bituma twugaririra kure y’izamu ryacu, Gicumbi yakinnye neza kurusha umukino twanganyije wa shampiyona ahubwo twari ku rwego rwo hejuru.”

Muri iki gikombe cy’amahoro, Masudi afite intego yo gufasha Rayon Sports kugitwara ikazakina imikino nyafurika mu gihe yaherukaga mu 2015 isezererwa na Zamalek yo mu Misiri.


Mu 2015 Rayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Police FC 1-0 cya Ngendahimana Eric izahura muri 1/2 cy’irangiza izahura na AS Kigali yatsinze Amagaju ibitego 2-0 bya Twizerimana Onesime.

APR FC yasezereye Kiyovu Sports iyitsinze igitego 1-0 cya Sibomana Patrick izahura na Espoir yatsinze AS Muhanga 3-0.

Imikino ibanza ya 1/2 cy’irangiza izakinwa kuri uyu wa Kabiri naho iyo kwishyura kuwa Gatanu naho umukino wa nyuma ukinwe kuwa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2016.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/06/2016
  • Hashize 8 years