Rayon Sports ikomeje kwiyubaka ishaka abakinnyi: yaguze abakinnyi babiri

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years

Rayon Sports , ikomeje kwiyubaka ishaka abakinnyi bazayifasha guhanganira igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro.

Nk’uko yabitangaje ku rukuta rwayo rwa twitter, iyi kipe yamaze kugura abakinnyi babiri barimo Mudeyi Suleiman wakiniraga Musanze FC na Iradukunda Eric Radu wavuye muri AS Kigali.

Aba bakinnyi bombi basinye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeri 2018, bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Iradukunda uri mu bakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino ya CHAN umwaka ushize, agiye guhanganira umwanya na Nyandwi Saddam mu bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Abo bakinnyi bombi baje biyongera ku Munya-Ghana Donkor Prosper Kaka ukina hagati mu kibuga yamaze kugura ndetse watangiye kuyikinira mu marushanwa mpuzamahanga ya CAF Confederations Cup.

Rayon Sports yanongereye amasezerano Manishimwe Djabel ikaba ikiri no mu biganiro na myugariro Mutsinzi Ange Jimmy kugira ngo nawe azagume muri iyi kipe yajemo mu 2016 avuye muri AS Muhanga.



Mu gihe abakinnyi b’andi makipe bari bamaze iminsi mu biruhuko, aba Rayon Sports bo baracyari gukina amarushanwa ya CAF Confederations Cup, bakaba bagomba guhangana na Enyimba FC yo muri Nigeria ku Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo muri ¼
REBA HANO UKO ABAFANA BARIRIMBAGA INDIRIMBO ’WINNER’ YA QUEEN CHA

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years