Rayon sport yitwaje ubushyuhe nk’impamvu yatumye batsindwa

  • admin
  • 14/03/2017
  • Hashize 7 years

Bakigera I Kigali nyuma yo gutsindirwa mu gihugu cya Mali, ikipe ya Rayon Sport n’umutoza wayo Masudi Juma bavuze ko impamvu nyamkukuru yabateye gutsindwan’ikipe ya Onze Createur ari ubushyuhe budasanzwe bahuye nabwo muri iki gihugu.

Ikipe ya Rayon sport ikubutse mu ruzinduko yari yakoreye Mu gihugu cya Mali murwego rwo gukina umupira w,amaguru ni kipe ya Onze createur mw,irushanwa rya CAF Confederation.

Ni Muri uyu umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 11 Werurwe kuri stade ya Modibo Keita I Bamako muri Mali aho ikipe ya Rayon Sport ititwaye neza aho yatsinzwe 1-0 mu mukino ubanza w’igikombe cya Confederation CAF.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru akigera ku kibuga cy,indege umutoza wa rayon sport yagize ati “ikintu cyambere nuko twageze hariya, nahantu hashyuha cyane kuruta sudan , ariko turamenyera buhoro buhoro. kuri match mu gice cyambere twaragerageje ndababwira, basore buri munota uri kunyuraho tutaratsinda igitego ni ibyago kuri twebwe buri munsi mpora mbibabwira.gusa mu gice cya kabiri ubushyuhe bwarakomeje basa nabananiwe ndababwira nimwihangane basi ntidutsindirwe hanze”.

Imyiteguro izatangira kuwa kabiri, Gusa mubyo ari gusaba ubuyobozi ndetse n,abafana nukubafasha bagakora umyiteguro ikomeye kugirango bazabashe kwishyura onze createur banayisezerere kuwa gatandatu taliki 18 Werurwe 2017 kuri stade Amahoro I Remera mu mujyi wa Kigali.

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw

  • admin
  • 14/03/2017
  • Hashize 7 years