Rayon Sport yandagaje APR ari nako Davis Kasirye atsinda Hat-trick
- 03/05/2016
- Hashize 9 years
Hari kuri Sitade nkuru y’Igihugu Amahoro I Remera aho ikipe ya APR yari yakiriye Rayon Sport. Ni umukino wari uhishe byinshi kuko wabaye APR iri imbere ya Royon Sport n’amanota ane Imbere gusa Royon ikaba ifite ikirarane. Ibi byavugagako itsinda ari yo iraba igana mu nzira nziza zo gutwara igikombe. Umukino waje no guhira ba rutahizamu ba Rayon kuko Devis.K yaje gutsinda Hat-trick na ho ikindi kigatsindwa na Diarra
N’ubwo hari bamwe mu binubiraga ko umukino washyizwe mu mibyizi, umukino watangiye abafana buzuye sitade amahoro. Nk’ibisanzwe abarayon bari benshi bihagije. Intero n’inyikirizo yari PDD (Pierro, Devis na Diarra) aho bamwe bayigereranyaga na BBC cyangwa MSN. Mu gice cya mbere cyarangiye rayon ifite 2-0 bya Davis ku munota wa 8 no kuwa 32. Igice cya kabiri byongeye gutyo kuko Rayon yatsinze ibindi bibiri Diarra ku munota wa 46 na Devis kwa 88.
Byari ibyishimo umujyi wose nyuma y’umukino kuko abafana ba Rayon bavugaga ngo ni ukwihorera. Imibare yahise iba myiza ku ba Rayon kuko igisigaye ni ugutsinda ikirarane bafitanye n’ikipe yo mu karere ka Rubavu, Etencelles. Ni biba bityo Rayon izahita yifatira umwanya wa mbera irusha ARP amanita abiri.
Abafana ba Rayon Sport bari bishimiye Intsinzi
Yamditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw