Rayon Sport yanainwe gukura amanota atatu i Huye mu mukino waranzwe n’Amarozi

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years

Ikipe ya Mukura Victory Sports ihagaritse umuvuduko wa Rayon Sports binganya 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri stade ya Huye .

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Mukura Victory Sports yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Christophe kuri penaliti yabonetse ku munota wa gatandatu ku ikosa Munezero Fiston yakoreye kuri Kevin Pastore.

Nyuma yo kujya mu izamu rya Mukura inshuro ebyiri bakura ibintu mu izamu, ndetse n’umwana umwe mu batora imipira akirukanwa, Rayon Sports yishyuye ku munota wa 45 ku mutwe wa Moussa Camara.

Rayon Sports yakabaye yatsinze ikindi gitego mu minota ibanza y’igice cya kabiri ariko uburyo bubiri babonye bagorwa n’umuzamu.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka igitego cya kabiri ariko birangira banganyije 1-1. Rayon Sports ikomeje kuyobora na 23, Mukura igize icyenda ku mwanya wa 11.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years