Rayon Sport yamenye ikipe bizahangana muri 1/4 cya CAF Confederation cup

  • admin
  • 03/09/2018
  • Hashize 6 years

Ikipe ya Rayon Sport yamenye ikipe bizahura muri 1/4 cy’amarushanwa ya CAF Confederation cup aho izahura n’ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria ibi kandi bikaba bisubije ugusenga kw’abafana ba Rayon batifuzaga ikipe zo mu bihugu byo mu barabu.

Ni tombora yabaye kuri uyu munsi i Cairo mu Misiri ku kicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yabaye guhera saa moya za nimugoroba.

Ni nyuma y’uko abafana n’abakunzi ba Rayon Sport batifuzaga gutombora amakipe yo mu bihugu by’abarabu bityo ibi bikaba bibaye amahirwe adasanzwe kuri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Impamvu iyi kipe yifuza ikipe yo muri Afurika y’abirabura ni uko bizwi ko amakipe yo muri biriya bihugu by’abarabu usibye gutegura mu kibuga zizi no gutegura hanze y’ikibuga nk’uko abahanga mu by’umupira w’amaguru bagenda babitangaza.

Ibyo wamenya kuri iyi kipe yatombowe na Rayon Sport

Enyimba FC yo mu gihugu cya Nigeria itozwa n’umutoza witwa Usman Abdallah ikaba yambara umwambaro ushaka kumera nk’uwa Rayon wiganjemo ubururu ndetse n’umweru mucye.

Iyi kipe ya Enyimba yo muri Nigeria ni imwe mu makipe yo muri Afurika afite ibigwi kuko yegukanye ibikombe bibiri bya CAF Champions League (2003 na 2004), itwara ibikombe bibiri biruta ibindi muri Afurika (2004 na 2005), itwara kandi ibikombe 7 bya Shampiona yo muri Nigeria (2001, 2002, 2003, 2005, 2007, 2010, 2015.)

Ni ubwa mbere iyi kipe igeze kure muri CAF Confederations Cup kuko indi nshuro imwe yitabiriye iri rushanwa mu 2010 yagarukiye muri 1/8 isezerewe na Zanaco yo muri Zambia.

Umukino wa mbere Rayon Sport izakira Enyimba FC kuri tariki 16 Nzeri 2018 hano mu Rwanda naho uwo kwishyura uzaba tariki ya 23 Nzeri 2018 muri Nigeria.


Enyimba FC yo mu gihugu cya Nigeria itozwa n’umutoza witwa Usman Abdallah yambara ubururu n’umweru


Rayon Sport nayo yambara ubururu n’umweru

Amakipe uko yatomboranye muri CAF Confederation cup

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/09/2018
  • Hashize 6 years