Rayon Sport nyuma yo gutsinda Kiyovu ubu iri muri kiwe cya kabiri

  • admin
  • 01/12/2015
  • Hashize 8 years

Ikipe ya AS Kigali na Mukura zari mu itsinda B ndetse na Rayon Sports na Kiyovu zari mu itsinda A ni zo zamaze kubona itike ya ½ mu mikino yateguwe na Rayon Sports ku bufatanye na Star Times “Rayon Sports Christmas Cup 2015”.

Imikino ya nyuma mu itsinda A yabaye ejo hashize taliki 30 Ugushyingo 2015, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu ibitego 2-0 byatsinzwe na Manishimwe Djabel naho Gicumbi FC inganya na Villa SC yo muri Uganda ibitego 2-2. Muri iri tsinda ikipe ya Villa SC n’amanota 3 ndetse na Gicumbi FC n’inota rimwe zasezerwe mu gihe Rayon Sports yazamutse ari iya mbere n’amanota 7 na Kiyovu n’amanota 4.

Nyuma y’ikiruhuko amakipe yagize uyu munsi taliki 01 Ukuboza 2015, imikino ya ½ izakomeza ejo ku wa Gatatu taliki 02 Ukuboza 2015. Ikipe ya Rayon Sports izakina na Mukura VS. Aya makipe umukino uheruka gukina ni ubanza wa Shampiyona aho Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 2-0 byanzwe na Kasirye na Kwizera Pierrot bose batari kumwe n’iyi kipe. Uretse aba bakinnyi, umutoza yarahindutse kuko ubwo Rayon Sports yatozwaga na David Donadei ubu izaba itozwa n’umubiligi Ivan Jacky Minnaert.

Undi mukino uzahuza ikipe ya AS Kigali ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo na Kiyovu Sports. Aya makipe muri iyi minsi asangiye byinshi kuko imwe ikora imyitozo indi ivuyemo kuri Sitade Mumena i Nyamirambo, bivuze ngo yaba abakinnyi n’abatoza babonana kenshi bituma umukino ukomera cyane.

Ikipe ya AS Kigali itozwa na Nshimiyimana Eric muri iyi minsi irimo kugaragaza umukino mwiza kandi urimo ingufu. Ibi bikagaragazwa n’ibitego iyi kipe imaze gutsinda muri iri rushanwa bigera ku 8 mu mikino 3. Umukino wa nyuma n’umwanya wa 3 uzaba ku wa Gatandatu taliki 05 Ukuboza 2015.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/12/2015
  • Hashize 8 years