Rayon Sport ntago yari yava ku isoko ry’abakinnyi- “Gakwaya Olivier”

  • admin
  • 05/08/2016
  • Hashize 8 years

Amakuru aturuka mu bunyamanga bwa Rayon Sport aremeza ko ikipe yabo igikeneye byibuze abakinnyi batatu izifashisha muri Shampiyona y’umupira w’amaguru 2016-2017 ndetse no muyindi mikino bazitabira doreko bazaserukira n’igihugu mu mikino mpuzamahanga.

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yatangarije izubarirashe.rw ko bashobora kongeramo abakinnyi 3 bazabafasha mu gihe kiri imbere nubwo hari abo bamaze kugura. Ati “dukeneye umukinnyi nk’umwe n’abandi bakinnyi 2 b’imbere urebye baba ari abo”. Gakwaya avuga ko Rayon Sports atari ikipe nto ahubwo ko ari nkuru kandi igomba kugura umukinnyi uwo ariwe wese kandi yifuza abakinnyi beza.

Uyu munyamabanga atangaza ko hari abakinnyi bamaze kugura n’abo bamaze kongerera amasezerano, ariko bagomba gushaka abandi. Gakwaya yemeza ko bamaze kugura Rwatubyaye Abdoul kuva mu ikipe ya APR FC na Nahimana Shassir wakiniraga Vital’O yo mu Burundi. Abajijwe ku bakinnyi bifuza kuba bagura n’aho bazabakura, yirinze kugira icyo abivugaho kubera ko basigaye babavuga bagahita batangira gukurikiranwa n’andi makipe. Abo bakinnyi bombi bamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports. Ismaila Diarra, Kwizera Pierrot ni abakinnyi bakiniraga Rayon Sports ariko bamaze kongera amasezerano muri iyo kipe. Rayon Sports yagurishije rutahizamu Davis Kasirye werekeje muri Darling Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi kipe ya Rayon Sports iracyafite ikibazo kitarakemuka cya Imanishimwe Emmanuel bivugwa ko yasinyiye amasezerano ikipe APR FC. Mu mwaka ushize ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro (Peace Cup). Rayon Sports muri shampiyona yarangije iri ku mwanya wa 2 n’amanota 61 inyuma ya APR FC yegukanye igikombe n’amanota 67.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/08/2016
  • Hashize 8 years