Rayon Sport iteye intambwe idatsikira yerekeza muri 1/4 cy’irushanwa rya CECAFA Kagame cup

Ikipe ya Rayon Sport iri mu gihugu cya Tanzania aho iri gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ibashije kwitwara neza aho itsinze ikipe ya LLB ku ntsinzi y’ibitego 3-1 bikaba bitumye iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda ikomeza mu cyiciro gikurikira.

Wari umukino ukomeye wahuje ikipe ya Rayon sport na LLB y’i Burundi byasabaga Rayon Sport gutsinda uko byagenda kose kuko iyo iwutakaza byari kuyishyira mu byago byo gusezererwa muri iri rushanwa.

Ibitego bya Rayon Sport byatsinzwe muri uyu mukino,byose byabonetse biza byishyura igitego cya LLB cyatsinzwe na Dan Wagaruka yari yatsinze kuri penarite ku munota wa 20.Ubwo Rayon Sport yahise yishyura igitego cyambere cyatsinzwe na Rwatubyaye Abdul ku munota wa 29,gikurikirwa n’igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin ku munota wa 49 naho icy’agashingura cumu cyashyizwemo na Kwizera Pierro ku munota wa 71,Bityo umukino urangira ari ibitego 3-1 binaha amahirwe Rayon Sport yo gukomeza bidasubirwaho muri 1/4.

Ku rundi ruhande ariko APR FC nayo yari ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yasezerewe itarenze amatsinda. Yari itegereje kureba niba hagati Rayon Sports na LLB zanganya, bikayihesha kuzamuka nka ’Best loser’gusa ntibyayihiriye kuko Rayon Sport yabashije kurira umusozi yari yatezwe wo gutsinda LLB.

Indi kipe yazamukanye na Ports nka ’Best loser’ ni JKU yo muri Zanzibar nayo ifite amanota 4. JKU y yari iri mu itsinda rya mbere hamwe na Azam FC yo muri Tanzania, Vipers yo muri Uganda na Kator FC yo muri Sudani y’Epfo.


Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sport

Uko amakipe azahura muri 1/4

Ku cyumweru

AZAM FC vs Rayon Sports

Simba SC vs AS Ports

Ku wa mbere

Gormahia vs Vipers

Singida United vs JKU

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe