Rayon Sport ikuye amanota atatu i Kirehe ayihesha igikombe cya Shampiyona bidasubirwaho

  • admin
  • 24/05/2019
  • Hashize 5 years

Mu mukino wari witezwe n’abantu batari bacye aho byasabaga ikipe ya Rayon Sport gutsinda Kirehe FC igahita yegukana igikombe cya Shampiyona bidasubirwaho birangiye ikoze ibyo yasabwaga aho yatsinze Kirehe FC ibitego 4-0.

Ni umukino wari witeguwe bikomeye ku mpande zombi haba kuri Kirehe FC yakiriye ndetse no kuri Rayon Sport yashakaga kurangiza urugendo rwerekeza ku gikombe cya Shampiyona.

Mu gice cya mbere ku munota wa 25 rutahizamu Jules Ulimwengu wa Rayon Sport yafunguye amazamu ku mupira yari ateranye myugariro wa Kirehe FC, Prosper, ahita aroba umunyezamu Musoni Theophile wari usohotse ajya gutabara ikipe ye.

Rutahizamu w’umunyarwanda ukomoka mu Burundi magingo aya yujuje ibitego 18 muri shampiyona y’u Rwanda.

Ku munota wa 40 Rayon Sports yabonye penaliti yinjizwa neza na Michael Sarpong ku mupira wari wakozwe na Nzabonima Prosper mu rubuga rw’amahina,ki bakibaye igitego cya kabiri.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Kirehe igaragaza ko ishaka kwishyura aho yagendaga inyuzamo igasatira ariko ntibyaje kuyihira kuko ku munota wa 74 rutahizamu wa Rayon Sport, Jules Ulimwengu yongeye akareba mu izamu agatisnda igitego cya gatatu ku mupira wari uturutse iburyo uhinduwe na Manzi Thierry.

Ku munota wa 89 ushyira uwa 90,Umunya-Ghana Michael Sarpong yashyizemo agashinguracumu aho yarebye uko umunyezamu Musoni ahagaze, amutera mu nguni ntiyabasha kugera ku mupira,kiba kibaye igitego cya kane cya Rayon Sport ari nako umukino wahise urangira ari ibitego 4 ku busa bwa Kirehe FC.

Bitumye igikombe kibona nyiracyo kuko Rayon Sport yasabwaga amanota atatu asanga ane yarushaga APR FC ya kabiri n’amanota 62 ikinyuranyo kikaba arindwi,bityo bikaba bidashoboka ko APR FC yayakuramo ngo itware igikombe cya shampiyona dore ko isigaje imikino ibiri iyitsinze yose hasigaramo inota rimwe ritatuma inyura kuri Rayon Sports.

Kibaye igikombe cya cyenda Rayon Sports yegukanye muri Shampiyona y’u Rwanda.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/05/2019
  • Hashize 5 years