Rayon sport Ikoze amateka yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup

  • admin
  • 18/04/2018
  • Hashize 6 years

Ikipe ya Rayon Sport ikoreye amateka mu gihugu cya Mozambique aho isezereye ikipe ya Costa do Sol binayiha amahirwe yo gukomeza mu matsinda y’igikombe cy’amakipe yabaye ayambere iwabo CAF Confederation Cup ku ntsinzi y’ibitego 3 kuri 2 bya Cost Do Sol mu mikino yombi harimo uwubanza wabereye i Kigali ndetse n’uwo kwishyura wabereye muri Mozambique.

Rayon Sports yerekeje mu matsinda nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, nyuma y’aho yo yari yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali kuri stade ya Kigali i Nyambirambo.

Aya akaba ari amateka Rayon Sports ikoze yo kujya mu mikino y’amatsinda ifatwa nka ¼ cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (Total CAF Confederation Cup) ibintu bitigeze bikorwa n’indi kipe iyo ari yo yose mu Rwanda.

Costa do Sol yakiniraga imbere y’abafana bayo, yatangiye umukino yotsa igitutu izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame Irambona igitego cya mbere ku munota wa 31 gitsinzwe na Nelson Ernesto.

Ibi byongereye imbaraga Costa do Sol yatangiye kumva ko bishoboka, ishaka kujya kuruhuka nibura ifite ibitego bibiri, ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports iyi kipe yabonye penaliti ku munota wa 38 ariko iyitera hanze y’izamu.

Costa do Sol ntiyacitse intege kuko na Rayon Sports nta bushobozi bwo kuyisatira yagaragazaga bituma ku munota wa 45 mbere yo kujya kuruhuka ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Terrence Leonard Tisdell rutahizamu w’umuhanga utarakinnye umukino w’i Kigali ariko umaze no gutsindira ikipe ye ibitego bibiri muri iri rushanwa uyu mwaka.

Mu gice cya kabiri impinduka zakozwe n’Umutoza Ivan Minnaert zirimo kwinjiza Faustin Usengimana asimbuye Nyandwi Saddam na Muhire Kevin agasimbura Mugisha François, zahinduye imikinire, Rayon Sports itangira guhanahana neza n’igitutu yotswaga kiragabanuka.

Nubwo Costa do Sol yakomezaga gushaka aho imenera ishaka igitego cya gatatu, Rayon Sports yihagazeho, ibifashijwemo n’umurindi w’abafana benshi bari baje kuyishyigikira iminota 90 irangira ari ibitego 2-0 ariko ku giteranyo cy’imikino yombi ikomeza ku bitego 3-2.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/04/2018
  • Hashize 6 years