Rayon Sport ihaye abakunzi bayo Noheli Nziza n’Ubunani

  • admin
  • 24/12/2016
  • Hashize 8 years

Rayon Sports yihanangirije ikipe ya Musanze FC kuri stade i Nyamirambo iyinyagira ibitego bine kuri kimwe, Nahimana Shasiir wayijemo uyu mwaka akomeza gutanga ibyishimo atsinda bitatu wenyine abafana barizihirwa batangira gufana batareba umukino

Mbere y’umunsi umwe gusa kugira ngo abemera umunsi mukuru wa Noheli bawizihize, abakunzi ba Rayon Sports bo ni ibyiza bisanga ibindi nyuma yo kunyagira Musanze FC ibitego 4-1 bagashimangira umwanya wa mbere barusha APR FC ya kabiri amanota abiri.

Si inkuru kuvuga ko aho Rayon Sports yakiniye ikibuga cyari cyuzuye by’umwihariko muri iki gihe imeze neza aho itaratsindwa na rimwe kuva shampiyona y’uyu mwaka igeze ku munsi wa 10 yatangira.

Gusa umukino mwiza, kwiharira umupira igihe kinini ndetse n’ishyaka ryo kuwushaka igihe cyose iwutakaje ni umwihariko ukomeje kuranga iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Musanze FC y’umutoza Habimana Sosthene “Lumumba” wigeze no gutoza Rayon Sports, yahawe isomo rya ruhago aho mu minota 15 gusa yari imaze gutsindwa ibitego bibiri bya Nahimana Shasiir na Nsengiyumva Mustapha.

Yakomeje kurushwa cyane hagati mu kibuga ariko noneho ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu rya Rayon Sports nubwo uburyo bwinshi bwabonekaga ba rutahizamu bayo bashyiraga imipira hanze.

Mbere yo kujya kuruhuka ku munota wa 45, Musanze FC yaje kubona igitego cyatsinzwe na Hakizimana Francois iyi kipe yakuye muri Sunrise FC.

Icyizere cyari kimaze kugaruka ahari bamwe banatekereza ko mu gice cya kabiri n’ikindi gitego cyaboneka bakaba bacyura inota rimwe ariko inzozi zatangiye kuyongobera ku munota wa 53 Nahimana Shasiir ashyizemo igitego cya kabiri cye kikaba icya gatatu cya Rayon Sports ndetse uyu Murundi ukomeje kugaragaza ko adasanzwe aza gushyiramo icya kane ku munota wa 83 ari na ko umukino warangiye.

Shasiir urimo gukina umwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda kuri ubu niwe umaze gutsinda ibitego byinshi aho yujuje icyenda mu mikino 10 arusha Usengimana Danny wa Police FC kimwe.

Nahimana amaze kwinjizamo igitego cya gatatu, abafana ba Rayon Sports benshi batangiye kwirenza ibicu mu byishimo bitagira uko bingana, ikibuga bagitera umugongo bafana birebera inyuma bishimira kuba bagiye kuzihiza Noheli bayoboye shampiyona ndetse n’ikizere cyo kuba bazegukana igikombe gikomeje kwiyongera.

Imikino y’umunsi wa 10 ya shampiyona yose uko yarangiye

Kuwa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2016

APR FC 2-2 Police FC

Bugesera FC 2-0 Mukura VS

Etincelles FC 1-1 Espoir FC

Amagaju FC 4-0 Gicumbi FC

Kuwa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016

SC Kiyovu 1-1 Sunrise Fc

Pepiniere Fc 0-3 AS Kigali (Pepiniere yanze gukina iterwa mpaga)

Marines Fc 2-1 Kirehe Fc

Rayon Sports 4-1 Musanze Fc


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/12/2016
  • Hashize 8 years