Raporo ya ONU ivuga ko muri Afurika y’iburasirazuba mu bantu 10 abarenga batatu bafite ikibazo cy’igwingira

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU) ivuga ko umubare w’abantu bugarijwe n’inzara ku isi wiyongereye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Iyi raporo yakozwe n’ishami rya ONU ryita ku buhinzi n’ibiribwa, ikigega mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’ubuhinzi, ishami rya ONU ryita ku bana, ishami rya ONU ryita ku biribwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima.

Iyi raporo ivuga ko kugera ku isi itarangwamo inzara mu mwaka wa 2030 ari “Intego ikomeye kugeraho”.

Iyi raporo ivuga ko abantu barenga miliyoni 820 ku isi batabona ibyo kurya bihagije, kandi ko ibintu bimeze nabi kurushaho muri Afurika.

Ivuga ko Afurika “Ifite ibipimo byo hejuru cyane by’inzara kurusha ahandi ku isi”kandi ko ibi bipimo biri kwiyongera mu turere tumwe na tumwe tw’uyu mugabane.

Urugero, muri iyi raporo hari aho ivuga ko mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, muri buri bantu 10 abarenga batatu muri bo bafite ikibazo cy’igwingira.

Kuri uyu mugabane w’Afurika, iyi raporo ivuga ko usibye imihindagurikire y’ikirere n’amakimbirane, ubukungu bucumbagira nabwo buri mu bitera uko kwiyongera kw’inzara.

Iyi raporo yongeraho ko “Guhera mu mwaka wa 2011, hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu birimo kwiyongera kw’inzara yatewe n’icumbagira ry’ubukungu cyangwa kutiyongera kwabwo bukaguma ku kigero kimwe ari ibyo muri Afurika”.

Mu gihe inzara ivugwa mu bice bitandukanye, umubyibuho ukabije wo ukomeje kwiyongera mu bice byose byo ku isi.

Afurika n’Aziya ni yo migabane irimo hafi bitatu bya kane by’abana bose bo ku isi bafite umubyibuho ukabije, iyi raporo ikaba ivuga ko ahanini biterwa no kurya indyo itaboneye.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years