Raporo ya Loni ivuga ko icyizere cyo kubaho cyagabanutse

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Raporo nshya y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ivuga ko imyaka za mirongo yashize hari ugutera intambwe ku cyizere cyo kubaho, uburezi n’uburumbuke mu bukungu yatangiye kuba impfabusa kuva icyorezo cya Covid cyakwaduka.

Muri iyi myaka ibiri ishize, ibihugu icyenda kw’icumi byasubiye inyuma ku gipimo cya ONU cy’iterambere rya muntu, kizwi nka Human Development Index.

Covid-19, intambara yo muri Ukraine n’ingaruka y’ihindagurika ry’ikirere ni byo ONU ivuga ko byatumye iterambere ry’isi risubira inyuma.

Iki gipimo cya Human Development Index (HDI) cyatangijwe mu mwaka wa 1990, mu muhate wo kurenga ku kureba gusa umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP/PIB) nk’igipimo cy’imibereho myiza.

Ubusuwisi ni bwo buza imbere ku rutonde HDI rwo muri uyu mwaka, n’icyizere cyo kubaho cy’imyaka 84, muri rusange umuturage wabwo amara imyaka 16.5 mu burezi (mu kwiga), naho umushahara rusange ku muturage ukaba ari amadolari y’Amerika 66,000 (uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyoni 67) ku mwaka.

Ku mwanya wa nyuma kuri urwo rutonde haza Sudan y’Epfo, aho icyizere cyo kubaho ari imyaka 55, abantu muri rusange bakamara imyaka 5.5 biga, naho muri rusange ku mwaka umuturage wayo agahembwa amadolari y’Amerika 768 (angana na 787,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ku mwaka.

Gusubira inyuma muri byinshi mu bihugu 191 biri kuri uru rutonde, cyane cyane ku cyizere cyo kubaho, kwasubije inyuma ibigero (ikigero) by’iterambere bigera ku ho byari biri mu mwaka wa 2016, bituma ugutera intambwe kwari kumaze imyaka 30 kuvaho.

Nk’urugero, muri Amerika, icyizere cyo kubaho umuntu akivuka cyagabanutseho imyaka irenga ibiri kuva mu mwaka wa 2019.Mu bindi bihugu ho, uko kugabanuka kuri hejuru cyane kurushaho.

Mu myaka yo kuva iki gipimo cya HDI cyashyirwaho, ibihugu byinshi byahuye n’amakuba bisubira inyuma, ariko igipimo cyo ku rwego rw’isi cyakomezaga kuzamuka (gutera imbere).

Umwaka ushize wa 2021 wabaye uwa mbere aho iki gipimo cyagabanutse muri rusange kuva kukibara byatangira, kandi ibyavuye mu gipimo cyo muri uyu mwaka byashimangiye uko kugenda ibintu bisubira inyuma.

Ariko ingaruka yagiye itandukana. Bibiri bya gatatu (2/3) by’ibihugu bikize, mu mwaka ushize byongeye gutera intambwe (gutera imbere), mu gihe byinshi mu bindi bihugu byakomeje gusubira inyuma.

Igipimo cy’uyu mwaka gishingiye ku makuru yo mu mwaka wa 2021.

“Ariko ishusho rusange ya 2022 imeze nabi cyane”, nkuko bivugwa na Achim Steiner, umwe mu bateguye iki gipimo cy’uyu mwaka, uvuga ko ibihugu birenga 80 byugarijwe n’ibibazo mu kwishyura umwenda (ideni) w’igihugu.

Yagize ati: “Kuba ibihugu 80 bibura intambwe imwe ngo bigere ku kugarizwa n’amakuba y’ubwo bwoko ni ikintu gikomeye cyane gishobora kubaho.

“Turimo kubona guhungabana gukomeye, umusozo wakwo ukazabaho mu myaka myinshi iri imbere”.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2022
  • Hashize 2 years