Raporo ya Banki y’isi yashyize ahagaragara u Rwanda rwongeye kwesa imihigo ku’isi

  • admin
  • 01/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Banki y’isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa 41 ku rutonde rw’ibihugu byoroshya ishoramari, ruvuye ku mwanya wa 56 rwariho umwaka ushize.

Raporo Banki y’isi yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2017, igaragaza ko u Rwanda rwageze kuri uwo mwanya rubikesha ivugurura rwakoze mu korohereza abashoramari kuza mu Rwanda.

U Rwanda rwaje kandi ku mwanya wa kabiri muri Afurika, aho rwaje rukurikira Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 25 ku rwego rw’isi. Ibi ni nabyo bihugu byonyine muri Afurika biri ku rutonde rw’ibihugu 50 bya mbere ku isi.

Raporo yiswe Doing Business 2018 igaragaza ko u Rwanda rwakoze amavugurura 52 arimo no gushyiraho ingamba zo guhanga imirimo.

Ibindi bihugu biza hafi kuri urwo rutonde ni Kenya iri ku mwanya wa 80, Uganda iri ku mwanya wa 122, Tanzania iri ku mwanya wa 137, Ethiopia iri ku mwanya wa 161, Burundi buza ku mwanya wa 164, RDC iri ku mwanya wa 182, Sudani y’Epfo iri ku mwanya wa 187 n’aho Somalia ikaza ku mwanya wa 190.

Yanditswe na Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/11/2017
  • Hashize 6 years