Raporo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagejeje ku badepite n’abasenateri yatumye bacika intege

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Raporo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yageje ku badepite n’abasenateri ako kanya bacitse intege nyuma yo kumva ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 ibigo 13 bya Leta byahombeje umutungo ugaragara wa miliyari zisaga zirindwi z’amafaranga y u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mata 2018 mu gitondo , Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2017.

Igenzura ry’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ryagaragaje ko ibigo 13 bikoresha 60 % by’ingengo y’imari ya leta byaragaragaje imicungire mibi y’umutungo wa kandi ngo bihora bigaruka mu gihe aribyo bifite ubuzima bw’igihugu mu biganza.

Biraro yavuze ko basanze hari amafaranga 391,193, 153 yanyerejwe bisa n’uburiganya; Amafaranga 3,286,227, 450 yasohotse nta nyandiko ziyasobanura; amafaranga 1 ,711 ,072, 606 yasohotse inyandiko zidahagije naho 2, 364, 412,095 yarasesaguwe.

Yakomeje avuga ko hari n’amafaranga 244, 574, 402 yasohotse nta burenganzira, yose hamwe akaba 7, 997, 479, 706 Frw.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hari amakosa atandukanye bagiye basanga mu bigo bya Leta ndetse amwe ayihombya. Nko mu kigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) yagaragaje ko hari amafaranga agera kuri miliyari eshatu yagombaga gutangwa n’abatanga umusoro ku nyungu nyamara akaba yaranyerejwe.

Muri Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) , Biraro yavuze ko basanzemo amakosa atandukanye arimo nk’inganda zimaze imyaka itatu zidakora ndetse n’izakoze igihe gito zigahita zihagarara nk’urwa Gishoma, amatara yo ku muhanda acanwa ariko adafite uwishyura uwo muriro, hakaba hamaze gukoreshwa umuriro wa miliyari imwe na miliyoni 900. Basanzemo kandi umuriro ungana na 21 % utagera aho ugomba gucuruzwa.

Mu kigo gishinzwe amazi, Isuku n’isukura (WASAC), ho Biraro yavuze ko basanze 59 % by’amazi acuruzwa ariyo afitiwe inyemezabwishyu, inganda z’amazi zikora ku kigero kiri hasi y’icyari giteganyijwe n’ibindi.

Bigeze mu Kigo gishinzwe uburezi (REB), ho hagaragajwe ikoreshwa ry’integanyanyigisho nshya (Competence Based Curriculum) yatangijwe mu myaka itatu ishize ariko nta bitabo bijyanye nayo bihari ku buryo hari abana bashobora kuzarangiza icyiciro runaka barimo batayigiyemo.

Havuzwe kandi laboratwari zubatswe hirya no hino zigatwara miliyari 300 Frw ariko nta bikoresho birimo, bikaba byaratumye hari abanyeshuri barangiza amasomo y’ubumenyi batazikoresheje.

Muri Kaminuza y’u Rwanda hagaragajwe ikibazo cy’amafaranga angana na Miliyari eshanu ifitiwe nk’imyenda ariko nta nyandiko zibigaragaraza.

Hagaragajwe kandi ko muri iyi kaminuza hari imikoreshereze mibi y’ibikorwaremezo, aho hari ahagaragara ubucucike bwinshi bw’abanyeshuri nyamara ahandi ugasanga hari ibidakoreshwa.

Abadepite n’abasenateri bahise bagaragaza ko bibabaje kuba buri mwaka ibigo bya leta biza gusaba amafaranga yo gukora imishinga runaka, nyamara Umugenzuzi w’imari ya Leta akaza agaragaza ko ya yakoreshejwe nabi.

Depite Mporanyi Theobald we yavuze ko bishobora kuzaba ngombwa ko mu minsi iri imbere bazajya bemerera ikigo amafaranga babanje kugisaba kuzana ayo cyakoresheje nabi mu gihe gishize kuko bimaze gukabya.

Chief Editor

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years