Radio na Weasel batunguye abanya Kenya – “Reba Amafoto”

Icya mbere wamenya cyari igitaramo gihambaye cyane cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza ibyiza umuziki umaze kugeraho mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba hakaba hari kuri Sitade ya Nyayo iherere I Nairobi umurwa mukuru wa Kenya kuri uyu wa 10 Nyakanga 2016.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku buryo bwo hejuru cyane, ku isaha ya saa cyenda za hano mu Rwanda nibwo abahanzi bagize itsinda rya Good Life bageze ku rubyiniro baririmba indirimbo zabo zitandukanye harimo izitwa “I can’t let u go, Nakudata, Juicy Juicy hamwe na Magnetic yahagurukije abantu bose bari bitabiriye iki gitaramo.

Abandi bahanzi babashije kuhagera harimo nka ALIKIBA wo muri Tanzania, Red San, Wahu,Miki Rua, n’abandi bahanzi batandukanye bo muri Kenya bari bitabiriye iki gitaramo utibagiwe n’umunyarwenya umaze kubica muri aka karere Eric Omondi .Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe