Radio na Weasel basubije ibibazo bimaze iminsi byibazwa n’abafana babo ndetse banabizeza ibitangaza.
- 29/10/2015
- Hashize 9 years
Abahanzi babiri bo mu gihugu cya Uganda Weasel na Radio bagize itsinda rya Goodlife bamaze iminsi batandukanye n’uwahoze ari umuyobozi wabo mu bijyanye n’umutungo (Manager), ndetse n’aba bahanzi bo ubwabo byigeze kuvugwa ko bashobora gutandukana gusa nyuma biza kurangira banyomoje ayo makuru yavugaga ku itandukana ryabo bemeza ko bakiri gukorana nk’itsinda rya Goodlife.
Ibibazo baherutse kubazwa n’abakunzi b’ibihangano byabo ubwo bari bataramiye abafana muri uriya mujyi wa Kampara bagerageje kubasubiza ndetse banamara impungenge abakunzi b’umuziki wa Uganda ndetse no muri East Africa yose.
Bamwe mubabajije ibibazo
Ikibazo cyambere umwe mu bafana yabajije aba basore cyagiraga giti: “Abahanzi benshi bakorana umuziki hano muri Uganda ntibamarana kabiri kubwo kutumvikana ariko mwebwe mumaze imyaka itabarika muri kumwe ni irihe banga mukoresha?”
Igisubizo:Twebwe dukorana nk’abavandimwe kandi urukundo rw’ukuri niyo mpamvu rero mubona tutajya dushwana.
Ikibazo:Nyuma ya Manager Jeff Kiwa ninde ubu uri kubafasha ibikorwa byanyu?
Igisubizo:Ubundi twebwe umuziki wacu ufite amashami menshi cyane haba muri Afurika cyangwa ku isi yose gusa hano muri Uganda ni Chagga utuyobora.
Ikibazo:Ubundi Weasel afite abana bangahe
Igisubizo: Ntagisubizo ubwo ni ubuzima bwange bwite
Weasel na Radio
Aha kandi abafana babajije ibibazo byinshi aba bahanzi ariko bimwe ntago bigeze babisubiza gusa ikindi abafana basabye umuhanzi Weasel ko yareka ibiyobyabwenge birangira umusore abyemeye anatangaza ko agiye gukora ibshoboka byose ngo areke ibiyobyabwenge. Aba bahanzi kuri ubu bafite gahunda yo gukorana indirimbo na mukuru w’umwe muri aba Dr Jose Chameleone ndeste n’itsinda ro muri Kenya Sauti Sol.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw