Radio K FM yari imenyereweho Abanyamakuru nka MC Tino na Ginty yamaze gufunga imiryango

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ikigo cy’itangazamakuru cyo mu gihugu cya Kenya NMG (Nation Media Group), cyatangaje ko kigiye gufunga zimwe muri radiyo zacyo zirimo na KFM ikorera mu Rwanda bijyanye na gahunda yacyo y’ivugurura.

Itangazo NMG yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2016, rivuga ko bahisemo gufata uyu mwanzuro mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’iki kigo bagamije kubaka imbere hacyo heza mu gutangaza amakuru agezweho kandi yizewe. Bavuga kandi ko bakoze ibi mu rwego rwo gutuma iki kigo kijyana n’ikinyejana cya 21 mu kugeza ku babakurikira amakuru agezweho. Iki kigo cy’itangazamakuru kivuga kandi ko cyafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo guteza imbere televiziyo ya NTV ikazajya itangaza amakuru n’ibiganiro mu ndimi zinyuranye. Amaradiyo y’iki kigo agiye gufungwa, arimo Nation FM na QFM zombi zo mu gihugu cya Kenya ndetse na KFM yari isanzwe ikorera mu Rwanda. Gusa ngo nubwo ibi bitangazamakuru bifunze imiryango, ngo bizajya bikomeza gutangaza amakuru hifashishijwe interineti (online).

Iri tangazo rivuga ko guhera kuri uyu 30 Kamena 2016, iki kigo kiri bugabanye abakozi bacyo ariko kikazakomeza kubaha ubufasha mu gihe bazaba batereje akandi kazi. NMG kandi ivuga ko izakomeza guha agaciro ababakurikira bijyanye n’ibyifuzo byabo. Radiyo KFM mu Rwanda yafunguwe ku mugaragaro tariki 06 Gashyantare 2012. Uretse KFM, Nation Media Group kandi yatangije ibitangazamakuru bimaze kuba ubukombe nka The Daily Nation, The East African, The Daily Monitor, Easy Fm, NTV, NTV Uganda, The Citizen n’ibindi.
Mc Tino na Axelle muri Studio za K FM

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years