R. Kelly yongeye gutabwa muri yombi ashinjwa gutwara abantu bo gukoresha imibonano mpuzabitsina

  • admin
  • 12/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuhanzi R. Kelly ubu arafunze, yafatiwe i Chicago ku birego byo gutwara abantu hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina, nkuko amakuru ava muri Amerika abivuga.

Bivugwa ko uyu muririmbyi aregwa ibyaha 13, birimo kwereka abana amashusho y’urukozasoni ndetse no gutambamira ubucamanza, nkuko bitangazwa n’ibiro by’umushinjacyaha w’i Chicago.

Asanzwe yarahakanye ibirego birenga 20 by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Amakuru avuga ko R. Kelly w’imyaka 52 yatawe muri yombi na polisi y’i New York ifatanyije n’abakora mu rwego rw’umutekano w’imbere muri Amerika.

Mu gihe cy’imyaka 20, R. Kelly – izina rye y’ukuri ni Robert Sylvester Kelly – yagiye ashinjwa ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Byamenyekanye cyane kubera itangazwa ry’uruhererekane rwa filime mbarankuru yiswe ’Surviving R. Kelly’ cyangwa ’kurokoka R. Kelly’ ugenekereje mu Kinyarwanda.

Iyo filime ikubiyemo amakuru y’ibirego by’uko yatangiye gushakisha abana b’abangavu kuva yatangira umuziki nk’uwabigize umwuga.

Mu kwezi kwa kabiri, uyu muririmbyi wo mu njyana ya R&B yashinjwe ibyaha 10 by’ihohotera rikaze rishingiye ku gitsina. Yahakanye ibyo aregwa, arekurwa by’agateganyo.

Mu kwezi kwa gatanu ashinjwa ibindi byaha 11 by’ihohotera rishingiye ku gitsina, bijyanye no gufata ku ngufu umwana w’imyaka iri hagati ya 13 na 16 y’amavuko – ibyaha yahakanye mu kwezi gushize.

Ntibiramenyekana niba ibyo birego bishya bifitanye isano n’ibyo birego bindi.

R. Kelly yaburanishijwe inshuro imwe ku birego by’ihohotera rishingiye ku gitsina, mu mwaka wa 2008 urukiko rwanzura ko ari umwere ku birego byo kwereka abana amashusho y’urukozasoni.

Ikiganiro Newsbeat cyatambutse Kuri BBC ducyesha iyinkuru cyagerageje kuvugana n’abahagarariye R. Kelly, cyo kimwe na polisi y’i New York ndetse n’ibiro by’umushinjacyaha i Chicago, ariko ntibirashoboka.

Chief editor/ Muhabura.rw

  • admin
  • 12/07/2019
  • Hashize 5 years