Prof. Nshuti Manasseh yasimbuye Amb. Nduhungirehe muri MINAFFET

  • admin
  • 01/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Prof Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Prof. Nshuti Manasseh asimbuye Amb. Olivier J.P Nduhungirehe, wasezerewe ku mirimo tariki ya 9 Mata 2020 nyuma yo gusubiramo kenshi ikosa ryo gukora akazi ashinzwe agendeye ku myumvire ye muri Politiki za Leta.

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Prof Nshuti Manasseh ashyizwe kuri uwo mwanya nk’uko bitegwanywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Prof. Nshuti Manasseh yari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali ari na we wayishinze, akaba n’impuguke mu by’ubukungu.

Ni umwarimu mu by’icungamutungo ubirambyemo, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri Kaminuza ya Aberdeen yo mu Bwongereza, impamyabumenyi y’ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza (MBA) mu ibaruramari yakuye muri iyo Kaminuza ndetse n’impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) mu by’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Prof Nshuti yigeze kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Amakoperative n’Ubukerarugendo, Minisitiri w’Imari na Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta.

Kaminuza ya Kigali yashinze iri mu zifite ubunararibonye mu gutoza urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’uruva hanze y’Igihugu ubumenyi bukenewe ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.

Afite imyaka irenga 23 y’uburambe mu kwigisha muri kaminuza n’ubunararibonye yakuye mu myanya y’imirimo ya Leta.

Yigishije imyaka 14 muri Kaminuza ya Strathmore i Nairobi , yigisha muri Kaminuza ya East-Africa, Nairobi aho yari n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa kaminuza mu gihe k’imyaka 7, na ho muri Kaminuza ya Aberdeen yanizemo ahigisha imyaka 2.



MUHABURA. RW

  • admin
  • 01/05/2020
  • Hashize 4 years