Prof Mussa Assad nabo ayoboye barakariye Perezida Magufuli wabangiye kuza mu Rwanda mu nama

  • admin
  • 19/05/2016
  • Hashize 8 years

Umugenzuzi w’imari ya Tanzania n’abo ayoboye bijunditse Perezida John Pombe Magufuli wabangiye kwitabira inama ijyanye n’akazi kabo yabereye mu Rwanda.

Ubwo Perezida Magufuli yari agitangira kuyobora Tanzania yategetse ko nta muyobozi mukuru wa leta wemerewe kujya mu butumwa mu mahanga atabonye uruhushya ruvuye muri Perezidansi.

Magufuli yasobanuye ko izo ngamba zigamije kugabanya amafaranga Leta y’icyo gihugu itakaza ku ngendo z’abayobozi mu mahanga.

Ariko umugenzuzi mukuru w’imari, Prof. Mussa Assad avuga ko iyo gahunda nubwo yashyiriweho kwirinda gusesagura, ihombya leta mu bundi buryo.

Ati” Nk’impuguke mfite inshingano zo kuvuga ibitagenda neza nkatanga n’inama z’uko byakemuka. Abo dukorana basabye uruhushya rwo kujya mu nama mu Rwanda, perezida ararubima. Nyamara izo nama ziba zifitiye igihugu akamaro. Iyo abayobozi bazitabiriye bunguka ubumenyi bakigira no ku bunararibonye bw’abandi bazitabiriye.”

Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru kivuga ko ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Tanzania, Gerson Msigwa arabihakana akavuga ko nta bayobozi bangirwa kujya mu nama zifitiye igihugu akamaro.

Ati” Ingendo zo hanze zaraganyijwe ariko ntizavanweho burundu. Uretse kureba amafaranga turahatakariza, tunagenzura niba nta birangirika mu gihe uwo mukozi ari mu nama mu mahanga.”

Prof. Assad kandi yanavuze ko ikigo ayoboye kitari gukora neza kubera guhabwa amafaranga make. Yasobanuye ko mu mwaka ushize yasabye miliyari 8 z’amashilingi ya Tanzania ariko agahabwa 40% byayo gusa.

Uyu muyobozi yasabye Leta ya Tanzania gusubira mu mpinduka za hutihuti zigenda zishyirwaho na perezida Magufuli, bakareba niba ntacyo zaba zisubiza inyuma.

Abakurikiranira hafi politiki yo muri Tanzania, bemeza ko kuba hari byoroshye kuba hari umuyobozi wakwinubira impinduka za Perezida Magufuli; ahanini kuko bari bamaze igihe bakora ibyo bishakiye ku buyobozi bwa Ja

Yanditwe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/05/2016
  • Hashize 8 years