Prof. Kalisa Mbanda yatangaje ko hakiri imbogamizi zikigora abagore mu bihe by’amatora

  • admin
  • 26/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, avuga ko ihame ry’uburinganire ari iry’ibanze u Rwanda rugenderaho, rikanagerageza kubahirizwa mu nzego zose za Leta, ariko hakiri zimwe mu mbogamizi zikigaragara cyane mu bantu iyo bigeze mu bihe byo kwiyamamaza mu matora.

Yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo ku iyubahirizwa ry’uburinganire mu matora, yahuje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inama y’igihugu y’abagore, ishyirahamwe ry’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Ni mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuva tariki ya 2 kugeza tariki ya 4 Nzeri 2018.

Prof. Mbanda yavuze ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu myanya y’ubuyobozi, ariko hakiri imbogamizi zikigaragara zikigora abagore cyane mu bihe by’amatora.

Ati “Hari nk’uko usanga abagore bitinya mu myanya imwe n’imwe; dufite abayobozi b’uturere bake b’abagore, mu bagize njyanama abaperezida b’abagore ni babiri gusa, mu myanya y’abayobozi b’uturere bungirije mu birebana n’ubukungu abagabo ni bo benshi ariko wagera mu birebana n’imibereho myiza ugasanga abagore ni bo benshi.

Ibyo ni ibintu tubona ariko iyo ubitekerejeho usanga ari imbogamizi za kera, zituma abagore bataramenyera kwiha ikizere kugira ngo biyamamarize iyi myanya”.

Yakomeje avuga ko hari n’ikibazo cy’ubushobozi mu buryo bw’ubukungu bugaragara cyane mu byo umukandida ku mwanya runaka akoresha mu kwiyamaza, ubudasa bw’abagore ku bagabo, aho usanga umugore utwite bimubereye inzitizi ku myanya itorerwa imwe n’imwe n’ibindi bigisabwa gusobanurwa neza bigakurwaho nk’inzitizi.

Ati “Nta kibazo biratera mu miyoborere kuko aho batari igihugu kirayoborwa, ariko hari imbogamizi ko rya hame ry’uburinganire mu miyoborere no mu mibereho y’igihugu ritaba ryubahirijwe”.

Umugenzuzi w’iyubahirizwa ry’uburinganire, Rwabuhihi Rose, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, ariko hari igihe abantu batekereza ko ijambo “Gender Equality” ari abagore nyamara ari imyumvire itari yo.

Ati “Nta nubwo ari byiza ko duhora tuvuga mu rurimi abantu batumva neza, bakazagira ngo ‘Gender’ ni irindi zina ry’umugore; iyo tuvuga ‘Gender’ tuba tuvuga amahirwe amwe ku bagore no ku bagabo kugira ngo bose bagire ubushobozi, bashobore gutanga ibitekerezo, gukorera igihugu cyabo ariko no kugira ngo haboneke umusaruro w’ibyo bakora bose mu buryo bumeze kimwe”.

Mu bikomeje gushimangira ihame ry’uburinganire mu Rwanda byagaragajwe birimo kuba Itegeko Nshinga rigena uburenganzira bungana hagati y’abagore n’abagabo, mu nzego zitorerwa hakabonekamo 30% by’abagore.

JPEG - 311.8 kb
Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu biganiro nyunguranabitekerezo byagarutse ko iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu matora

Amasezerano atandukanye u Rwanda rwashyizeho umukono asaba iyubahirizwa ry’uburinganire n’amahirwe angana hagati y’abagabo n’abagore n’abandi bo mu byiciro bikwiye kwitabwaho.

Chief editor

  • admin
  • 26/04/2018
  • Hashize 6 years