Polyakov yatanze kopi z’impapuro zimwemerera  guhagararira u Burusiya mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yarikiye kopi z’impapuro zemerera Ambasaderi Alexander Polyakov guhagararira u Burusiya mu Rwanda.

Abo bayobozi baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, muri Kamena 2024, ni bwo yasezeye kuri Ambasaderi Chalyan Karén Drastamatovich, wari  usanzwe ari uw’u Burusiya mu Rwanda, asimburwa Ambasaderi Alexander Polyakov.

Umukuru w’Igihugu ubwo yakiraga Ambasaderi Karen waherekejwe n’itsinda ry’abo bakorana muri Ambasade, yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Kuva mu 2018 ubwo yagirwaga Ambasaderi udasanzwe w’u Burusiya mu Rwanda, Chalyan Karén yagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere uburezi n’ayo gutunganya ingufu za nikeleyeri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, muri Nyakanga 2023 yatangaje ko kuva mu 2019 ubwo u Burusiya bwagiranaga n’u Rwanda amasezerano y’ingufu za nikeleyeri, muri kaminuza z’i Moscow hoherejwe abanyeshuri 40 b’Abanyarwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya umaze imyaka isaga 60, cyane ko ushingiye ku buryo ibihugu byombi byagiye bishyigikirana no guharanira kwimakaza umubano ushingiye ku bwubahane n’ubwumvikane.

Ku wa 30 Kamena 1962, habura umunsi umwe gusa ngo u Rwanda rubone ubwigenge ruvuye mu maboko y’Ababiligi, Guverinoma y’Abasoviyeti yaje kuvamo u Burusiya yohereje ubutumwa bwa telegram i Kigali bushimangira ko u Rwanda ari Igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga, inashimangira ubushake bwo gutangiza umubano mu bya dipolomasi.

Umubano waje gutangizwa hagati y’ibihugu byombi ku wa 17 Ukwakira 1963.

Uyu munsi, ibihugu byombi bikomeje kuryoherwa n’umubano wimakajwe mu myaka myinshi ishize, bibifashijwemo n’Ambasade zabyo, aho ubutwererane bwibanda cyane ku bufatanye mu bya Politiki, uburezi, kongerera ubushobozi abakozi ndetse n’ubufatanye bushingiye ku muco.

U Burusiya butanga buruse ku banyeshuri baturutse mu Rwanda, ndetse hari n’abapolisi bajya guhererwa amahugurwa muri icyo gihugu.

Kugeza ubu abanyeshuri bakabakaba 1 000 barangije amasomo yabo muri Kaminuza zo mu Burusiya mu myaka 60 ishize, mu nzego zirimo amategeko, ubuvuzi, ububanyi n’amahanga n’ubumenyi mu bya Politiki n’izindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2024
  • Hashize 3 weeks