Polisi y’u Rwanda yihanangirije abarimu bakubita abanyeshuri

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years

Polisi y’u Rwanda iributsa ababyeyi, abarezi (Abarimu) n’abandi bafite inshingano zo kurera, kwirinda guhana abana mu buryo bukabije kuko bibagiraho ingaruka mu mutwe ku mubiri. Irasaba kandi abanyarwanda muri rusange kudahishira umuntu wese babonye ahana umwana mu buryo bukabije cyagwa ahutaza uburenganzira bwe.

Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’ibiheruka kubera mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Gisanze, aho ku itariki ya 31 Werurwe umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Rubengera witwa Musirimu Moise yahannye ku buryo bukabije abana batatu bo mu kigo abereye umuyobozi, aho yabakubise bikabaviramo kujyanwa mu bitaro, ubu uyu muyobozi akaba ari mu maboko ya Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police CIP Innocent Gasasira, yavuze ko guhana abana mu buryo budasanzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Yagize ati: Uburyo uyu muyobozi yahannyemo bariya banyeshuri buteye ubwoba. Ni ibihano bitahabwa ikiremwa muntu”.

CIP Gasasira yakomeje yibutsa abanyarwanda muri rusange kudahishira umuntu wese babonye afite imyitwarire nk’iyaranze Musirimu, ahubwo bakajya bihutira kubibwira ubuyobozi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati” Turasaba ko nta muntu waceceka abonye umuntu ufite imyitarwire nk’iriya, nk’ababyeyi, abaturanyi ndetse n’abanyarwanda muri rusange, dukwiye gushyira hamwe mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’abana dutangira amakuru byihuse igihetubonye uhutuza uburenganzira bwe”.

JPEG - 33 kb
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira

Ingingo ya 152 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukubita agambiriye gukomeretsa umwana cyangwa undi muntu udafite ubushobozi bwo kwirwanaho bikamugiraho ingaruka mu mutwe cyangwa ku mubiri ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi Magana atanu (500.000).

Salongo Richard

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years