Polisi y’u Rwanda yataye muriyombi ukekwaho kwiba miliyoni 10

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, uwahoze ari umukozi muri T2000 ukekwaho kwiba miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda akajya kwihisha.

Muri dosiye y’ubu bujura Polisi ya Nyarugenge ifite, uyu mukozi ngo yibye ayo mafatranga tariki ya 9 Gashyantare bikaba bivugwa ko kuri iyi tariki yajyanye n’umukoresha we kubitsa miliyoni 36, bageze mu nzira umukoresha we agira impamvu zitunguranye ntibagerana kuri banki, aramubwira ngo ajye kuyabitsa.

Uyu mugabo ngo yagezeyo abitsa miliyoni 26 atorokana ziriya 10 ajya i Huye

Umukoresha we yamaze iminsi atabona uyu mukozi ku kazi, nibwo yagize amakenga ajya kureba ko ya mafaranga yayabikije, asanga haraburaho miliyoni icumi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Ngoma kubera amakuru yatanzwe n’abaturage b’aho yari yihishe.

Yavuze ati ”Ubwo twamufataga twamusanganye ibihumbi Magana ane na mirongo ine (440, 000Frw )by’amafaranga y’u Rwanda, ariko yari yaraguze n’imyenda mishya ndetse na telefone nshya byose bifite agaciro k’ibihumbi magana abiri.

CIP Kayigi yakomeje avuga ati “Iperereza ryerekanye ko yari yaramaze kugura moto ndetse akaba hari n’umuntu yagurije miliyoni ebyiri, ibi byaguzwe twarabifatiriye ngo bizabe nk’ibimenyetso by’ubu bujura kuko iperereza rikiomeje.”

Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years