Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Visi Perezida wa Rayon Sports

  • admin
  • 19/12/2017
  • Hashize 6 years

Gacinya Chance Denis, Visi Perezida wa Rayon Sports akaba n’umushoramari mu bikorwaremezo. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko Gacinya yafashwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko nta kibazo ikipe ifitanye na Gacinya ku buryo yabifatirwa.

Yagize ati “ Nibyo yatawe muri yombi na Parike, yahaye urupapuro Polisi iramufata iramufunga ariko ibindi bisobanura ni ibya Parike.”

Nubwo hatarashyirwa ahagaragara icyo Gacinya akurikiranweho, mu minsi ishize yagiye ashyirwa mu majwi mu kwishyuza amafaranga y’umurengera mu masoko ya leta.


Gacinya Chance Denis, Visi Perezida wa Rayon Sports akaba n’umushoramari mu bikorwaremezo

Bakunzi Emile

  • admin
  • 19/12/2017
  • Hashize 6 years