Polisi y’u Rwanda yatabaye abantu 28 hari mo n’Abanabari bagiye gucuruzwa muri Australia

  • admin
  • 19/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 19 muri 28 bari babeshywe ko bazajyanwa gutura mu gihugu cya Australia bagatanga utwabo ariko bakaza kwandavurira mu Burundi..

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko benshi muri bo bahuriraga mu masengesho bakunze kwita ‘ubutayu’ i Masoro cyane cyane mu idini rya Restoration Church.

Aho niho bamwe mu bapasiteri n’abiyita abavugabutumwa bababwiriraga ko hari ikintu kiri gutegurwa kirimo amahirwe yo kujyanwa muri Australia ariko ko bagomba kuzajya gufatira Visa mu Burundi.

Ngo buri umwe yagendaga ukwe, hakaba n’abasize bagurishije imitungo yabo yose, bageze mu Burundi baracumbika ndetse bamwe baba mu mahoteli.

Polisi ivuga ko bakomeje kuvugana n’abababwiye ko bari kubakurikiranira dosiye ariko barababura, bikagera aho amafaranga y’impamba bari bitwaje abashirana.

Aha niho buri wese muri bo yabonaga atangiye kwicwa n’inzara agafata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda , yagera ku mupaka agatekerereza abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ibyamubayeho.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka nirwo rwitabaje polisi kugira ngo aba bantu babone ubufasha bw’ibanze ndetse n’abo batekamutwe bakurikiranwe.

Abo bantu bavuga ko umuntu mukuru yacibwaga miliyoni kugira ngo dosiye igende neza uwaciwe make akaba ibihumbi magana atanu, abana bo ntibishyuzwe.

Kugeza ubu polisi ntirafata abo batekamitwe bari bagiye kubacuruza, naho abari bashutswe nta cyaha bakurikiranwaho, basubijwe mu miryango yabo.



Polisi y’u Rwanda yatabaye abantu 28 hari mo n’Abanabari bagiye gucuruzwa muri Australia
Yanditswe na Chief editor/Muhubura.rw

  • admin
  • 19/09/2016
  • Hashize 8 years