Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

  • admin
  • 06/07/2016
  • Hashize 8 years

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu muri aka karere kugira uruhare mu gukumira ibyaha nk’umusanzu wabo mu kwibungabungira umutekano.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 2 Nyakanga mu nama urubyiruko rw’iri dini 150 rwo mu murenge wa Gatenga rwagiranye na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere. IP Twizeyimana yabwiye urwo rubyiruko ati,”Uko isi irushaho gutera imbere, ni ko n’ibyaha birushaho kwiyongera, kandi bamwe mu babikora bifashisha ikoranabuhanga.Ni yo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.” Avuga ku ruhare rw’urwo rubyiruko mu kubumbatira umutekano,IP Twizeyimana yagize ati,” Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye.Nk’urubyiruko, mukwiye gufata iya mbere mu kuwusigasira; murwanya ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.”

Yagize kandi ati,”Iyo ushaka gutera imbere biruseho ugomba gusigasira ibyagezweho. Kugira ngo ibyo bigerweho, buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha atanga amakuru yatuma birwanywa, ndetse yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora. Mukwiye kumva ko kubungabunga no gusigasira umutekano biri mu shingiro zanyu nk’abandi benegihugu.” Yabwiye urwo rubyiruko ko hari urubyiruko rugenzi rwarwo rwishora mu bikorwa binyuranije n’amategeko nko kunywa ibiyobyabwenge, bityo arusaba kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ikoreshwa ryabyo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iri dini muri aka karere, Sheikh Ismail Nsengiyumva yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, kandi bakagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/07/2016
  • Hashize 8 years