Polisi y’u Rwanda yamusubije imodoka ye yari yaratwawe na ba bihemu

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Gashyantare, Polisi y’ u Rwanda yashyikirije imodoka umugabo w’umugande, witwa Kananura Ndizeye Moses, yari yaribiwe mu gihugu cya Uganda, nyuma ikaza gufatirwa mu Rwanda mu Kuboza k’umwaka ushize

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Posh MarkX, ifite UAN 400C, yafashwe tariki ya 31 Ukuboza umwaka ushize, ifatirwa ku mupaka wa Gatuna abari bayitwaye bagerageza kuyizana mu Rwanda. Polisi Mpuzamahanga (Interpol) nyuma yo kumenya ko iyi modoka yibwe, ari iyo mu gihugu cy’ u Buyapani yahise isohora inyandiko ziyifata.
ACP Enock Ndyomugenyi yemereye ubufatanye bwana ACP Twahirwa Celestin hagati ya Polisi y’u Rwanda na Uganda

ACP Twahirwa yagize ati, “Tukimara gufata iyi modoka twamenyesheje inzego bireba mu gihugu cy’u Buyapani na Uganda, tumaze kugirana ibiganiro n’izi nzego cyane mu Buyapani aho bivugwa ko iyi modoka yibwe, twemeranijwe ko iyi modoka isubizwa Kananura wari wayiguze, dore ko we ari nta cyaha na kimwe cy’ubujura yari akurikiranyweho.” Nyuma yo gusubizwa iyi modoka, Kananura yashimiye ubushishozi ndetse n’ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, ndetse n’imbaraga yakoresheje itahura iyi modoka, aho yavuze ko yari yayiguze mu gihugu cya Uganda ku madolari y’Amerika ibihumbi 15.

Uyu mugabo yagize ati: “N’ubwo nari ntunze iyi modoka ntabwo nigeze menya ko ari injurano, ibi nkaba narabimenye ngeze ku mupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda aho namenyeshejwe ko iyi modoka ishakishwa na Polisi mpuzamahanga kuko ngo yari injurano.” Yakomeje agira ati, “Hejuru y’ibi byose ariko, ndagira ngo nshimire Polisi y’u Rwanda ku bwitange ikomeza kugaragaza bwo kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kuko buri gihe yihutira gusuzuma buri kintu cyose kinjiye mu Rwanda kugira ngo hamenyekane niba koko kinjiye mu buryo bwemewe n’amategeko.” Ubu ni uburyo bunoze, kandi buzakomeza gufasha ko abanyarwanda bumva batekanye ndetse n’ibyabo byakwibwa bigatahurwa ndetse bakanabisubizwa.”


Nguwo umugabo wari wibwe imodoka Polisi yayimusubije kumugaragaro

Polisi y’u Rwanda imaze gufata imodoka 20, zibwe mu bihugu by’ibituranyi n’ahandi hatandukanye ku isi, izi modoka zikaba zari zizanywe mu Rwanda cyangwa zijyanywe mu bindi bihugu zinyujijwe mu Rwanda, zose zikaba zarafashwe mu myaka itatu ishize.

Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years