Polisi y’u Rwanda yakuyeho urujijo rwatejwe na polisi ya Uganda ku iraswa ry’abagande babiri

  • admin
  • 11/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, yarashe abantu babiri bageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda banyuze ku mupaka utemewe mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko aba bantu bashatse kurwanya abapolisi bari bacunze umutekano, maze mu kwirwanaho bakabarasa hagapfamo babiri, abandi bagahita bahunga.

Polisi yavuze ko aba bantu babiri barashwe ari uwitwa Job Ebindishanga w’imyaka 32, na Bosco Tuheirwe w’imyaka 35, bombi bakomoka muri Uganda.

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje ko iperereza kuri iki kibazo ryahise ritangira.

Polisi yihanangirije abantu bambutsa magendu bashaka kurwanya inzego z’umutekano, inagira inama abaturage baturiye umupaka kwirinda kujya mu bucuruzi butemewe, kandi baka.


Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rikuraho urujijo

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/11/2019
  • Hashize 4 years