Polisi y’u Rwanda yahumurije abaturage b’i Nyabimata inavuga aho abagizi ba nabi babateye baturutse

  • admin
  • 02/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda yahumurije abaturage bo mu murenge wa Nyabimata Akagari ka Ruhingabaraye umudugudu wa Cyumuzi,batewe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryacyeye bagasahura imwe mu mitungo yabo.Polisi kandi yatangaje ko abo bagizi ba nabi baje baturuka mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi arinaho bahise basubira bamaze gukora ayo mabi.

Mu itangazo rigenewe banyamakuru Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara yasobanuye aho abo bagizi banabi bavuye ndetse n’aho bahise basubira nyuma yo gukora ibyo bikorwa byo gusahura abaturage batuye mu murenge wa Nyabimata.

Iryo tangazo ryavugaga ko Mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23H30 abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi.

Ryakomeje rivuga ko abo bagizi ba nabi bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.

Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.

Inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage barabahumuriza.

Itangazo ryasoje Polisi y’u Rwanda isaba abaturage ubufatanye ati”Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, bahana amakuru kugirango abo bagizi ba nabi bamenyekane”.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/07/2018
  • Hashize 6 years