Polisi y’u Rwanda yahakanye amakuru y’itabwa muri yombi rya Dr Louis Butare,Umuyobozi wa RAB

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years

Polisi y’u Rwanda yahakanye amakuru y’itabwa muri yombi rya Dr Louis Butare,Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB n’Ushinzwe Ubushakashatsi muri icyo kigo,Dr Patrick Karangwa.

Ibinyamakuru bimwe byo mu Rwanda byari byatangaje ko abo bagabo bombi bari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yabwiye Royal ku mugoroba wo ku wa Kabiri ko Dr Butare atigeze agera mu maboko ya Polisi.

Ati” Ntawe dufite, ayo makuru ntayo nzi.”

Abajijwe niba n’umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RAB yaba yatawe muri yombi, ACP Twahirwa yavuze ko nta makuru yari yamugeraho yemeza ko afunzwe.

Byavugwaga ko abo bayobozi bafungiwe ibifitanye isano n’imitegurire itanoze y’inama y’abashakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika iherutse guteranira i Kigali kuva ku ya 13 kugeza ku ya 16 Kamena 2016.

Iyo nama yaje kugaragaramo ikibazo cy’amafunguro adahagije aho bamwe mu bashyitse bageraga kumeza bagasanga arabahamagara bagasubirayo amara masa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years