Polisi y’u Rwanda yaganiriye n’urubyiruko rw’abanyeshuri ku ruhare rwarwo mu gusigasira umutekano [Amafoto]

  • admin
  • 01/10/2016
  • Hashize 8 years

Abanyeshuri basaga 400 biga muri za Kaminuza, Amashuri Makuru n’Ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, ku wa 30 Nzeri bahuriye kuri Sitade Amahoro, aho bagiranye ikiganiro na Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwabo mu kubungabunga no gusigasira umutekano.

Icyo kiganiro gifite insanganyamatsiko igira ati:”Umutekano ureba buri wese” bakigiranye n’ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera.

Mu butumwa CP Butera yagejeje kuri urwo rubyiruko, yarusabye gufata iya mbere mu gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho; rutanga umusanzu mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, kandi yongeraho ko rugomba na rwo kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Yagize ati:” Nk’amaboko y’igihugu, mukwiye gukoresha ubushobozi mufite burimo imbaraga ndetse n’ubwenge mu guharanira iterambere n’umutekano by’igihugu birambye, kandi ndabahamiriza ko ahari ubushake n’ubufatanye nta kinanirana.”

Yasabye urwo rubyiruko kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana, n’ibikorwa by’iterabwoba.

CP Butera yakomeje abwira abo banyeshuri ati: “Hakozwe byinshi kugira ngo U Rwanda rube urwo ari rwo uyu munsi, ariko umusanzu wa buri wese urakenewe kugira ngo rugere aho rushaka kugera. Muzirikane ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye.”

Yagize kandi ati:“Kuwubumbatira bitangirana n’umuntu ku giti cye, hanyuma agaharanira umutekano w’umuturanyi we, uw’agace atuyemo, ndetse n’igihugu muri rusange. Murasabwa rero gutanga amakuru ku gihe y’ikintu cyose kunyuranije n’amategeko.”

CP Butera yabwiye urwo rubyiruko ko ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni ihabanye n’amahame agenga Idini ya Isilamu, kandi yongeraho ko hafashwe ingamba zo kurwanya no gukumira ibikorwa by’iterabwoba.

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa ku Rwego rw’igihugu w’Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano, Justus Kangwagye yabwiye abo banyeshuri ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, aho yabigereranyije n’uko umwuka (Uhumekwa) ari wo utuma umuntu abasha kubaho.

Asobanura akamaro ko gutangira amakuru ku gihe, Kangwagye yabwiye urwo rubyiruko ati:” Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari abamaze kubikora; zikabafata batararenga umutaru.”

Yagize kandi ati:“Ingaruka z’umutekano muke zigera kuri buri wese mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibyo bihita biha buri wese inshingano zo kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

Umwe muri abo banyeshuri witwa Aline Giramata wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryayo rya Huye yagize ati:“Turi ahazaza h’igihugu cyacu – Iki gihugu kiri icyo ari cyo uyu munsi kubera ko hari urubyiruko rwabiharaniye. Dukwiriye kurangwa n’izo ndangagaciro, ndetse tugakora ibyiza biruseho.”



P
polisi y’u Rwanda yaganiriye n’urubyiruko rw’abanyeshuri ku ruhare rwarwo mu gusigasira umutekano [Amafoto]
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2016
  • Hashize 8 years