Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bemeranyije guhangana n’ibyaha ndengamipaka

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bemeranyije guhangana n’ibyaha ndengamipaka bakora ibikorwa byo guhanahana amakuru no gukorera hamwe imikwabu ku mipaka.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, General Kale Kayihura yavuze ko ikusanyabukungu n’iterambere ry’ikoranabuhanga bituma urwego rw’umutekano rw’igihugu kimwe rudashobora kubikemura hatabaye imikoranire y’inzego zitandukanye.

IGP Kayihura yavugiye ibi mu nama yahuzaga inzego za Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Kanama.

Yavuze ati:”Hari byinshi inzego zacu zigomba gukoranira hamwe ngo turwanye ibyaha byugarije ibihugu byacu, kandi ni ngombwa ko dukomeza kwiga no gufashanya; kuko igihe muri Uganda hazaba harangwa umutekano mucye bizagira n’ingaruka ku Rwanda, akaba ariyo mpamvu tugomba gukorana bya hafi nk’ikipe imwe.”

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda basinyanye amasezerano y’imikoranire mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka aya masezerano akaba anemeza ko hazabaho ubufatanye mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi b’impande zombi binyuze mu mahugurwa, gusangira ubunararibonye, gukorera hamwe imikwabu ku mipaka ibihugu bihuriyeho, kurwanyiriza hamwe icuruzwa ry’abantu no kurwanya ibyaha ndengamipaka no kongerera ubushobozi abapolisi mu nzego zitandukanye.

Gen.Kayihura n’intumwa yari ayoboye yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda muri rusange n’ubwa Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kuko bwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere Polisi.

Yavuze ati:”Biratangaje kubona ibyo mumaze kugeraho mu gihe gito, iki ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyanyu.”

Izi ntumwa zeretswe imikorere y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’ibyo ritegenya gukora ngo rinoze imikorere yaryo.

Mubyo iri shami riteganya harimo gukoresha ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry’ibizamini by’abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, bikaba biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizaba ryatangiye gukoreshwa mu myaka 2 iri imbere.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmauel K. Gasana yashimiye imikoranire n’ubutwererane bugaragara hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi, bugaragarira cyane cyane mu guhanahana ubunararibonye no kwigira hamwe uko ibibazo by’umutekano byakemuka.

Yavuze ati:”Ubutwererane n’imikoranire myiza yatumye dufatira hamwe ingamba z’uko twarwanyiriza hamwe ibyaha ndengamipaka.”

Mu masaha ya mu gitondo, umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda n’intumwa ayoboye basuye ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda (RURA), aho basobanuriwe imikorere y’iki kigo mu igenzura ry’amafaranga yinjizwa n’ibigo by’itumanaho buri munsi.


Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bemeranyije guhangana n’ibyaha ndengamipaka

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years