Polisi y’u Rwanda n’iya Santarafurika zasinyanye amasezerano y’ubufatanye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Repubulika ya Santarafurika (Centre Afrique) General Zokoue Dhesse Ndet Bienvenu n’intumwa eshatu ayoboye, basuye Polisi y’u Rwanda ndetse abayobozi banasinyana amasezerano y’ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi.

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, uyu Muyobozi yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, wari kumwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Uwajeneza.

Hari kandi n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda bayobora amashami atandukanye.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, iyo mibanire ikaba igiye gushimangirwa n’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byombi.

Ni amasezerano akubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya iterabwoba, kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ ibiyobyabwenge, kurwanya amafaranga y’amiganano ndetse no kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya.

Muri ayo masezerano kandi harimo ubufatanye mu guhugurana hagamijwe kuzamura ubunyamwuga, gusangira ubunararibonye, guhanahana amakuru ajyanye no kugenza ibyaha, guhuza ibikorwa, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, kurwanya ubucuruzi bw’abantu n’ibindi byaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yashimiye mugenzi we General Bienvenu n’intumwa ayoboye, kuba bubahirije ubutumire bwa Polisi y’u Rwanda bagasura u Rwanda.

Yavuze ko uru ruzinduko ari umwanya mwiza wo kuganira no gushimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha bigaragara mu bihugu byombi.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda yishimiye gukorana n’abavandimwe bacu ba Repubulika ya Santarafurika mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu. Imibanire y’ibihugu byacu irenze ubufatanye busanzwe ahubwo ni ubushuti n’ubuvandimwe. Ndizera ko ubufatanye bwacu buzatanga umusaruro ufatika mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu bihugu byacu byombi ndetse no ku mugabane wose w’Afurika.”

IGP Munyuza yagaragaje ko yishimira kuba inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Santarafurika zikorana neza n’inzego z’umutekano zaho.

Yagize ati: “Nezezwa n’uko inzego z’umutekano ziri mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika zikorana neza n’izo muri iki gihugu. Iyo mikoranire igomba gukomeza kandi igakomezwa birushijeho.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ibyaha byambukiranya imipaka bikunze kugaragara nk’iterabwoba, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibimunga ubukungu n’ibindi. Byose kubirwanya bisaba ko inzego z’umutekano zikorana bya hafi binyuze mu mahugurwa no gushaka ibikoresho bigezweho mu kurwanya ibyo byaha.

Ku ruhande rwa General Zokoue, yavuze ko Igihugu cya Repubulika ya Santarafurika cyanyuze mu bibazo bikomeye. Habayeho kwitabaza ibihugu by’amahanga ngo bize bibafashe kugarura amahoro ariko ku mugabane wa Afurika wose u Rwanda ni rwo rwafashe iya mbere ruratabara.

Yagize ati: “Twaje muri uru ruzinduko ku butumire bw’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza. Twishimiye uko twakiriwe, u  Rwanda ni Igihugu cy’abavandimwe. Murabizi twagize ikibazo cy’umutwe washatse guhirika ubutegetsi ndetse wari ugiye kugera mu Murwa Mukuru wa Bangui. Icyo gihe Nyakubahwa Perezida w’Igihugu cyacu yatabaje amahanga yose ariko ku mugabane wa Afurika wose Perezida w’u Rwanda ni we wamwumvise vuba aradutabara.”

Yakomeje ashimira abapolisi n’ingabo z’u Rwanda ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro muri iki gihugu cya Repubulika ya Santarafurika. Yavuze ko ubu amahoro arimo kugenda agaruka ndetse ingabo na Polisi za Repubulika ya Santarafurika zibasha kwigenzurira igice kinini cy’Igihugu aharenga 80%.

General Zokoue yashimangiye ko yizeye umusaruro uzava muri uru ruzinduko, ati: “Uru ruzinduko ruzatugirira akamaro kuko twiteguye kurubyaza umusaruro cyane cyane twungukira ku bunararibonye bwa Polisi y’u Rwanda muri gucunga umutekano. Ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano bizadufasha  gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zacu zombi.”

Biteganijwe ko uruzinduko rw’umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Santarafurika n’intumwa ayoboye ruzamara icyumweru aho bazasura ibikorwa bya Polisi bitandukanye harimo n’ibigo by’amashuri.

RNP

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/02/2022
  • Hashize 2 years