Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bigiye kwiyongera bigere kuri bine

  • admin
  • 26/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu rwego rwo kubasha guhashya no kugabanya impanuka zo mu muhanda Polisi y’u Rwanda igiye kongera ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga aho mu gihe cya vuba igiye gushyiraho ibindi bigo bikava kuri kimwe cyari gisanzweho bikagera kuri bine.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019,mu mahugurwa yahawe abayobozi b’amakompanyi atwara abagenzi mu Rwanda, yari afite insanganyamatsiko igira iti “Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda” akaba agamije guhindura imyitwarire n’imyumvire y’abakoresha umuhanda muri gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Felix Namuhoranye yavuze ko ahanini ibyo abantu bita impanuka biterwa n’amakosa akorerwa mu muhanda.

Ati “Iyo umushoferi atwaye ikinyabiziga yasinze, afite umuvuduko ukabije, gutwara avugira kuri telefone, gutwara ananiwe, gukuramo akagabanya muvuduko, n’ibindi byinshi; ibi byose iyo wabikoze uba ufite umugambi wo kwica abo utwaye.”

DIGP Namuhoranye yavuze ko Polisi ihora ishaka ikintu cyose cyatuma impanuka zikumirwa akaba ariyo mpamvu mu gihe gito cyane itangiza ibindi bigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bigera kuri bine.

Ati “Impamvu dushaka kwegereza abaturage aho basuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga ni ukugira ngo tubashe gukumira impanuka zimwe na zimwe zishobora guterwa no kudakoresha ubuziranenge bw’ikinyabiziga.”

Yongeyeho ko bidakwiye ko umushoferi cyangwa nyiri modoka arangamira cyane ku mafaranga akica amategeko agenga umuhanda kuko iyo ayishe agera imbere agasanga ya mafaranga yakunze cyane atumye ubuzima bwabo yaratwaye abushyira mu kaga ndetse n’ubwe.

Abayobora ibigo bitwara abagenzi mu madoka basabwe kwibutsa abashoferi babo kuzirikana amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kuko ariwo muti w’ikibazo k’impanuka.

Kugeze ubu mu Rwanda habarurwa ikigo kimwe gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye mu mujyi wa Kigali kiyongeraho n’imodoka izenguruka igihugu igenda isuzuma ibinyabiziga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibyo bigo bigiye kwiyongera ndetse ko byatangiye kubakwa birimo ikiri kubakwa mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo,i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’ikindi cyo mu ntara y’Iburasirazuba.

Bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzajya kurangira hari bimwe byatangiye gukoreshwa nk’igiherereye i Huye kirimo gushyirwamo ibikoresho.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/07/2019
  • Hashize 5 years