Polisi y’u Rwanda irasaba abo mu Ntara y’Amajyaruguru kugira uruhare mu kubumbatira umutekano
- 09/07/2016
- Hashize 8 years
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi yakanguriye abatuye muri iyi Ntara kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano birinda ibyaha kandi batanga amakuru yatuma bikumirwa.
Ubu butumwa yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’abaturage bagera ku 1500 bo mu murenge wa Shingiro, ho mu karere ka Musanze, ubwo bizihizaga umunsi wo keibohora ku ncuro ya 22. Mu ijambo rye, CSP Rumanzi yabwiye abo baturage b’uyu murenge ati:”Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Buri wese akwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho kandi bizashoboka ari uko habayeho gukumira icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.” CSP Rumanzi yakomeje ababwira ati:”Abanywa ibiyobyabwenge, ababitunda, ndetse n’ababicuruza murabazi kubera ko mu babikora harimo abavandimwe banyu, inshuti zanyu, cyangwa abaturanyi banyu. Ntimukabahishire kubera ko ingaruka z’ibyo bakora zibageraho ku buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Yababwiye ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri iyi Ntara harimo urumogi, n’inzoga zitemewe nka Kanyanga, Blue Sky, Sky Waragi na Kitoko, abamenyesha ko ababyishoramo cyane ari urubyiruko, bityo abasaba kubyirinda no gutanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza. Yagize kandi ati:”Abakubita abantu no kubakomeretsa, abafata ku ngufu, abasambanya abana, n’abakora ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina babiterwa ahanini n’uko baba banyoye ibiyobyabwenge, kandi ibyo bikorwa byabo bigira ingaruka ku bantu batari bake. Murasabwa rero kwirinda ibiyobyabwenge , kandi mugaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababyishoramo.”
Avuga ku icuruzwa ry’abantu, CSP Rumanzi yasobanuriye abo baturage ko abakora iki cyaha bibasira urubyiruko cyane rw’abakobwa, babizeza akazi keza cyangwa bakabashakira amashuri mu bindi bihugu, bityo abakangurira kutemera gutwarwa n’ibyo bishuko. Yasoje ubutumwa bwe asaba abatuye muri iyi Ntara kuba abafatanyabikorwa bizewe mu gutahura abanyabyaha no gutanga amakuru ku gihe ngo hakumirwe hanarwanywe ibyaha.RNP
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw