Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kubungabunga ibidukikije no kuva mu manegeka

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage bose kureka gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cyaganisha ku kwangiza ibidukikije kugirango dukumire ibiza kandi twirinde gutakaza ubuzima bw’abantu bitewe n’ ibyo bikorwa.

Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’ishami rirengera ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda (Environmental Protection Unit) Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, avuga ko hakiri abaturage bigabiza ibidukikije bakabyangiza nko gutema amashyamba bakayatwikamo amakara nta ruhushya babifitiye kimwe n’abaacyubaka mu manegeka.

SP Mbabazi yagize ati:” Mu bice bitandukanye by’igihugu, haracyaboneka ibikorwa bibangamiye ibidukikije; hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, gutema amashyamba harimo n’ayo mu byanya bya Leta, ubuhigi butemewe, kubaka mu manegeka no kurenga ku mabwiriza agenga imiturire. Ibi byose bihanwa n’amategeko, ndetse ku rundi ruhande binahitana ubuzima bw’abantu bikanangiza ibintu bitari bike.”

Yongeyeho ati:” Nko gutema amashyamba mu kajagari biteza isuri n’inkangu za hato na hato, ibi nabyo bigasenyera abatuye ahakorewe ibyo bikorwa. Amwe mu mashyamba y’amaterano ari ku misozi ihanamye niyo afata ubwo butaka ngo budatwarwa.”

Ku baturage batuye cyangwa bakomeza kubaka mu manegeka, yabagiriye inama yo kuhimuka bakajya mu duce dutekanye mu turere n’imirenge batuyemo.

Uturere tugera kuri 20 dufite abaturage batuye mu manegeka twamaze guteganya ahantu hatateza ibibazo bazimukira.

Polisi y’u Rwanda, nk’urwego rureba ko amategeko yubahirizwa, ni rumwe mu nzego zigize komite yo kurwanya ibiza (Disaster Steering Technical Committee) yashyizweho muri 2013 ishingwa ubuhuzabikorwa mu gukoma imbere ibiza. Iyo komite iyobowe na Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, igizwe kandi na Ministeri y’Ingabo, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Umutungo kamere, iy’ubuhinzi, iy’Ibikorwaremezo ndetse n’Ingabo z’igihugu.

Ku birebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, yavuze ko bukomeje kwangiza umwimerere w’amazi cyane cyane mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu bugenzuzi bwakozwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rirengera ibidukikije na Minisiteri y’Umutungo kamere bwabaye mu Kuboza umwaka ushize, bwagaragaje ko Nyabarongo yanduzwa cyane n’ubucukuzi butemewe ndetse n’abagiye bacukura inkombe zayo zombi.

Yavuze ko kandi n’abafite impushya zo gucukura, bogereza amabuye yabo mu migezi bakanarekuriramo ibyondo biva kuri ayo mabuye aho kubanza kuyasukura mbere yo kuyarekura cyangwa kongera kuyakoresha.

Imyinshi mu migezi bigaragara ko iba isa neza iyo itaragera ahabera ibikorwa by’ubucukuzi, ariko ihita ihindura ibara nyuma y’uko ikoreshwa mu koza ibyacukuwe.

SP Mbabazi akaba avuga ko ubwo buryo bw’imicukurire buhabanye n’ibivugwa mu ngingo za 388, 438 na 439 z’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, zivuga ibirebana no kwanduza amazi no kurenga ku mabwiriza ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ingingo ya 388 ivuga ku guhumanya amazi yo mu gihugu, isobanura ko umuntu wese uhumanya amazi yo mu gihugu amenamo ibintu by’ubwoko ubwo ari bwo bwose bishobora guteza cyangwa kongera ubuhumane bw’amazi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

SP Mbabazi yagize ati:” Duhura kandi n’ibibazo byo gutwika amashyamba n’ibihuru cyane cyane mu gihe cy’izuba , bikozwe n’abatwika ibiyorero nabyo bitemewe , cyangwa se abanywi b’itabi ndetse n’abavumvu.”

Akaba yibukije abaturiye amashyamba n’ibindi byanya guhora bahanahana amakuru na Polisi igihe babonye igikorwa cyose kitemewe n’amategeko kirimo gikorerwa hafi y’aho batuye.

Yarangije agira ati:” Ubu twatangiye ubukangurambaga mu baturage ndetse n’imikwabu mu duce twegereye amashyamba n’ibyanya. Ingaruka zo kwangiza ibidukikije ni mbi cyane kandi zigera kuri benshi, niyo mpamvu dusaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije.”

Yanditswe na Ubwandanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years