Polisi y’u Rwanda irakangurira abanye Gakenke gukumira ihohoterwa ryo mu ngo

  • admin
  • 03/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke , Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire yakanguriye abagatuyemo kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Ubu butumwa yabutanze ku wa 1 Ukwakira mu kiganiro yagiranye n’abatuye mu kagari ka Kamubuga, ho mu murenge wa Kamubuga bageraga ku 2000 bari bitabiriye umuganda udasanzwe wabaye kuri uwo munsi.

SP Karagire yasobanuriye abo baturage ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari iriba hagati y’abashakanye, hagati y’ababyeyi n’abana, hagati y’abandi bantu babana mu rugo cyangwa bafitanye amasano bo mu muryango ndetse n’abakozi bo mu rugo.

Yababwiye ko umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumukubira, kumutota, kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye aba akora ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakomeje abwira abo baturage ko ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bidahwanye n’ibyo bakoze, kubasambanya, kubata, kutabandikisha cyangwa gutinda kubikora igihe bavutse, kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo, kwihekura, no kuvanamo inda.

Yagize ati:”Umuryango urimo ihohoterwa ntushobora gutera imbere kubera ko abawugize aho kujya inama ku iterambere ryawo baba bari mu ntonganya n’amakimbirane by’urudaca. Ubwumvikane bukwiye rero kuranga abagize umuryango.”

SP Karagire yabagiriye inama yo kutanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga; ababwira ko bitera uwabinyoye guhohotera abandi, baba abo abana na bo mu rugo ndetse n’abandi.

Ubutumwa bwe yabukomeje agira ati:”Umugabo cyangwa umugore uhohotera uwo bashakanye aba atanga urugero rubi ku bana babo ndetse n’abandi babana mu rugo. Ubwumvikane buke hagati y’abashakanye buri mu bituma abana bareka ishuri ku buryo bamwe muri bo bahitamo kujya kwibera ku mihanda aho baba mu buzima bubi, ndetse bakahakorera ibikorwa bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge.”

Yasoje abasaba gutanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahamagara nomero ya telefone itishyurwa 3512, naho ajyanye n’iryakorewe abana bakayatanga kuri nomero ya telefone itishyurwa 116 no kuri 3029 (Isange One Stop Centre) cyangwa bakayatanga kuri Sitasiyo ya Polisi ibegereye.RNP News


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2016
  • Hashize 8 years