Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

  • admin
  • 07/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara ibinyabiziga yo kutagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo badahanirwa kwica amategeko y’umuhanda, ikaba ibamenyesha ko yafashe ingamba nshya ndetse ishyiraho uburyo budasanzwe bwo gufata ababikora.

Umuvugizi w’ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko aho kwemera ibihano; bamwe mu batwara ibinyabiziga bagerageza guha ruswa y’amafaranga abapolisi bari mu mirimo kugira ngo batabahanira kwica amategeko y’umuhanda.

Yagize ati:”Mu cyumweru gishize honyine twafashe abatwara ibinyabiziga 16 bagerageje gutanga ruswa. Uretse kuba ari icyaha; kwica amategeko y’umuhanda bishyira ubuzima bw’abawukoresha mu kaga kuko biteza impanuka.”

CIP Kabanda yongeyeho ko abenshi mu bafashwe bagerageza kuyitanga bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati:“Kubungabunga umutekano wo mu muhanda bivuga kugenzura urujya n’uruza rw’ibinyabiziga no guhana abishe amategeko abigenga. Tuzi icyo abagerageza guha ruswa abapolisi baba bagambiriye; uretse ko batabigeraho; nk’uko byagendekeye abafashwe muri iki cyumweru, ibi bikaba bikwiriye kubera urugero n’undi wese ko nabigerageza azabiryozwa.”

Mu myaka ibiri ishize abagera kuri 400 bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi; kandi abenshi muri bo ni abatwara ibinyabiziga.

CIP Kabanda yakomeje ubutumwa bwe agira ati:”Ruswa igira ingaruka mbi ku bukungu n’iterambere ry’igihugu. Buri wese arasabwa rero kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’abo ayikekaho.”

Yasabye kandi ba nyiri ibinyabiziga kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda bakurikirana ko abo babihaye ngo babikoreshe imirimo itandukanye bubahiriza amategeko y’umuhanda.VIA:RNP

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/11/2016
  • Hashize 7 years