Polisi y’u Rwanda iraburira abarenga ku mabwiriza ajyanye no gufunga utubari

  • admin
  • 02/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Polisi y’u Rwanda iraburira abarenga ku mabwiriza ajyanye no gufunga utubari bakadufungurwa rwihishwa; bamwe resitora bakazihindura utubari hakaba hari n’abakoresha amayeri yo gutanga inzoga mu bikombe no muri teremosi kugira ngo bitamenyekana ko bakoze utubari, barimo gucuruza inzoga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yagize ati: “ Hari abatanga inzoga mu bikombe no muri za terimosi, ibyo na byo tugenda tubitahura, ntabwo byemewe”.

CP John Bosco Kabera yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020, aho abakuriye inzego zitanduka zirimo iz’uburezi, ubuzima, ubucuruzi, umutekano, zagaragaje uko Igihugu gihagaze mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yakomeje avuga ko amezi atandatu arenga ashize hakorwa ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi, Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’izindi nzego za Leta mu gukangurira no kwigisha Abaturarwanda gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, ntawukwiye kuba akirenga ku mabwiriza yashyizweho.

Ati: “ Iyo biza kuba amahugurwa twari kuba tugeze mu kiciro cyo gutanga impamyabumenyi ku bayitabiriye, ntabwo bikwiye ko haba hari umuntu ufatwa kubera ko atambaye agapfukamunwa neza, adahana intera na mugenzi we, adakaraba ngo agire isuku uko bikwiye , atubahiriza amasaha yagenwe yo gutaha mu rugo n’ibindi byose bikubiye mu mabwiriza”.

Yagarutse no ku yandi mayeri ya bamwe mu bakora utubari, avuga ko hari zimwe muri resitora zahindutse utubari cyangwa zihinduye utubari, aho abantu birirwa banywa inzoga bateguye isahane ku meza imbere yabo ndetse bayisize n’ibiryo kugira ngo bigaragare ko bari baje gufata amafunguro.

Hari n’abahinduye ingo zabo utubari, abo arabibutsa ko iyo basanze akabari gakora kandi bitemewe bagafunga bityo ko uwo bazafungira urugo kubera ko yaruhinduye akabari bizamugora.

Uretse abarenga ku mabwiriza bagafungura utubari, arakebura n’abarenga ku yandi mabwiriza, avuga ko hari ababa bashaka kubahiriza amasaha yagenwe yo gutaha ariko ugasanga batwaye ibinyabiziga ku muvuduko mwinshi bigatera impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Anashima ko hari umubare munini w’Abaturarwanda ukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ati: “ Ariko ntabwo twabura no kunenga abarenga ku mabwiriza bakora ibitemewe ndetse bakoresha amayeri atandukanye”.

Arasaba buri wese kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, akagira uruhare mu kurwanya iki cyorezo bitabaye ngombwa gucungana n’inzego z’ubuyobozi.

Ubwanditsi: MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 02/10/2020
  • Hashize 4 years