Polisi y’igihugu yongeye gutera akajisho ku bashinzwe kurwanya no Gukumira ibyaha

  • admin
  • 22/10/2015
  • Hashize 9 years

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bagira uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha. Polisi y’u Rwanda ikaba ibaha amahugurwa kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye . Ni muri urwo rwego ku itariki 20 Ukwakira 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yahuguye abo mu murenge wa Karama bagera kuri 80.

Bahuguriwe mu kagari ka Muganza n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba yari afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya murenge, Sebagabo François. IP Niyonagira yasobanuriye aba bagize Komite zo kwicungira umutekano muri aka karere ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga, uretse kuba ubwabyo bibujijwe, binatuma abantu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya.”

Na none IP Niyonagira yabasabye kuba inyangamugayo, kujya bagisha inama cyane cyane ku byemezo birenze ububasha bwabo kandi abasaba kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babashe kubona amakuru ashobora gutuma batahura kandi bagakumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke. Umwe muri abo ba CPCs witwa Muyoboke Aimable yagize ati:”Iyi nama yari ingenzi kuko yaduhwituriye kwita ku nshingano zacu. “

Kuri uyu munsi kandi IP Niyonagira afatanyije na Sebagabo bunze imiryango 30 y’abashakanye yabanaga mu makimbirane yo muri uriya murenge. Iyunzwe harimo uwa Habimana Celestin uri mu kigero cy’imyaka 59 n’umugore we Uwiragiye Illuminé ufite imyaka 58, bakaba bari bamaze imyaka ibiri babanye mu makimbirane yaterwaga nk’uko babyivugiye no gusesagura umutungo w’urugo rwabo.

Sebagabo yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku bw’iyo gahunda yo kunga iyo miryango maze ayisaba kutazongera gusubira mu bihe yahozemo by’amakimbirane. Na none ku itariki 3 Nzeri 2015 Polisi y’u Rwanda muri aka karere yunze indi miryango y’abashakanye 150 yo mu murenge wa Nyarubaka, muri aka karere yabanaga mu makimbirane.Src RNP

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/10/2015
  • Hashize 9 years