Polisi yerekanye ucyekwaho ubwambuzi bushukana n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Polisi yerekanye abantu 50 barimo abafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha n’undi wamburaga amafaranga abaturage abashuka yifashishije telefoni. 49 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuva, naho uwamburaga abantu  yafatiwe mu Karere ka Rusizi amaze kwambura umuntu amafaranga ibihumbi 307,778 ayakuye kuri telefoni ye mu buryo bwa Mobile Money. Aba bose beretswe itangazamakuru ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Uwizeyimana Elie yamburaga abaturage abashuka ko ari umukozi wa MTN

Uwizeyimana Elie ubwo yafatwaga yari amaze kwambura umuturage wo mu Karere Ka Gasabo, Umurenge wa Kimuhurura, yari amaze kumwambura amafaranga angana n’ibihumbi 307,778  ayabikuje kuri telefoni ye. Yafashwe tariki ya 11 Nzeri, afatirwa mu Karere Rusizi, Umurenge wa Nkungu, Akagari ka Gatare, Umudugudu wa Njambwe.

Uwizeyimana yasobanuye uko yajyaga abigenza kugira ngo yambure abantu aho yiyitaga umukozi wa MTN.

Yagize ati” Nabanzaga koherereza umutumwa bugufi bw’ubuhimbano bugaragaza ko hari amafaranga runaka nohereje kuri telefoni y’umuntu. Ako kanya nahitaga mpamagara uwo muntu nkamubwira ko hari amafaranga y’umukiriya ayobeye kuri telefoni ye kandi agomba guhita ayamusubiza atabikora nkahita mfunga umurongo we wa telefoni. Iyo yabyemeraga nahitaga mubwira amabwira akurikiza harimo gukanda imibare, yahitaga ayikanda tukirimo kuvugana akohereza amafaranga namubwiye nkanamubwira nimero ya telefoni ayohorezaho. Ni muri ubwo buryo nambuye uriya muturage amafaranga arenga ibihumbi 300.”

Uwizeyimana yakomeje avuga ko ubwo bwambuzi bushukana yabutangiye kuva mu mwaka wa 2020 akaba yari amaze kwambura abantu amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300. Avuga ko yabigiyemo abyinjijwemo n’inshuti ze arizo Ndayisaba na Mwiseneza Frank baba mu Karere ka Rusizi.

Nizeyimana Abby wambuwe na Uwizeyimana Elie yavuze ko yabanje kumushuka amubwira ko konti ye ya Mobile Money yafunzwe.

Ati” Tariki ya 23 Nyakanga uyu mwaka nabonye ubutumwa bugufi bumbwira ko nohererejwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45. Maze kuyisoma nahise mbona indi ako kanya imbwira ko telefoni yanjye ifunzwe, muri ako kanya nahise mpamagarwa n’umuntu ambwira ko ari umukozi wa MTN, ambwira ko hari umukiriya wabo wibeshye akohereza amafaranga ahatariho.”

Nizeyimana Abby yagiriye inama abaturarwanda kuba maso kuko ubwambuzi bushukana buriho muri iyi minsi

Nizeyimana yakomeje avuga ko uwo muntu yamubwiye imibare akanda kuri telefoni ye nawe arabikora birangira yohereje amafaranga ibihumbi 35. Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yafashe uriya ucyekwaho kumwambura anagira inama abandi bantu kuba maso bakajya babanza kugenzura neza ubutumwa bohererejwe kuri telefoni ko ari ukuri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko Uwizeyimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bambuwe.

Yagize ati” Uyi ni umwe mu bacyekwaho ubwambuzi nk’ubu barimo gushakishwa, Abantu benshi bagiye batugezaho ibibazo ko bamburwa mu buryo butandukanye. Polisi yahise itangira iperereza hafatwa umwe mu bakoraga ibyo bintu ariwe uyu wafashwe. Turakangurira abantu kuba maso bakajya babanza kugenzura ubutumwa babonye kuri telefoni zabo bakareba ko bwizewe ndetse ko ari umwimerere.”
 
CSP Sendahangarwa yanaburiye abafite ingeso mbi yo kwambura abaturage mu buryo ubwo aribwo bwose ababwira ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho ubundi n’abatarafatwa bazafatwa. Yabakanguriye gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane aho guhora bategereje gukora ibyaha.

Kuri uyu wa mbere kandi Polisi yanerekanye abantu 49 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Tuyisenge Jean de Dieu ni umwe mubafashwe tariki ya 12 Nzeri. Yavuze ko yafashwe ahagana saa mbiri z’ijoro afatirwa Kicukiro ahitwa Sonatube.

Tuyisenge Jean de Dieu agira inama abamotari bagenzi be kwirinda gutwara wanyoye ibisindisha kuko iyo ufashwe ubihomberamo cyane

Tuyisenge yavuze ko abizi neza ko bitemewe gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ariko we ngo yari yanyoye icupa rimwe ubwo yari mu birori by’inshuti ye. Ubwo yari mu nzira ataha atwaye moto yahuye n’abapolisi baramuhagarika bamupimye basanga afite igipimo cya 3.34 by’umusemburo wa Alukoro.

CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko abantu bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha bafashwe hagati ya tariki 9 Nzeri na 12 Nzeri 2021. Bafatiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

CSP Sendahangarwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ifata abantu batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha ndetse harimo n’ababinyoye ku rwego rwo hejuru. Yibukije abantu ko gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha biteza impanuka bikaba byateza urupfu, yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukora ibikorwa byo kurwanya abarenga ku mabwiriza y’umuhanda.

Aberekanywe uyu munsi  uko ari 49 baje bakurikirana n’abandi bari bafashwe mu cyumweru gishize nabo bari 48.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years