Polisi yerekanye abahimbye amayeri bakora ibirori by’isabukuru y’amavuko[ AMAFOTO]
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza, Polisi yerekanye abasore n’inkumi 16(abakobwa 14 n’abasore 2) barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bitabira ibirori by’isabukuru ya mugenzi wabo. Ibirori byabaye tariki ya 19 Ukuboza bibera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye. Abitabiriye ibirori bari bahimbye amayeri yo kwambara mu matwi ibikoresho byabugenewe (Headphones) kugira ngo bumve imiziki badasakurije abantu.
Shema Deborah niwe wari wagize isabukuru y’amavuko. Aremera ko ariwe wateguye ibyo birori atumira bagenzi be bamusanga iwe mu rugo mu murenge wa Niboye. Yemera kandi ko we na bagenzi be barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Ni ibirori nari naratangiye gutegura mbere y’uku kwezi k’Ukuboza. Natumiye abantu 16 baturutse ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali. Nubwo twakoresheje uburyo bwo kumva imiziki bucece(Silent disco) ariko twarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, dukoresha ibirori bitemewe.”
Yavuze ko we na bagenzi be bari babizi ko ibyo bakoze bitemewe ndetse bafite impungenge zo kuba bakwanduzanya ariko babirengaho bakora ibirori kuko ngo bari bararangije kubitegura.
Iribagiza Arlette ni umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ibirori bya Shema Deborah. Yakanguriye urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kutarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, yemera ko we na bagenzi barenze ku mabwiriza kandi barashoboraga kubanduza iki cyorezo.
Iribagiza Arlette umwe mu bitabiriye ibirori, aremera ko barenze ku mabwiriza nkana.
Yagize ati “Inama nagira urubyiruko ndetse n’undi wese urimo kunyumva ni uko COVID-19 atari ikintu cyo gukinisha kuko irica. Niyo utayirwara hari ibihombo bitandukanye. Nk’ubu tumaze gufatwa twagiye kwipimisha kugirango turebe ko tudafite ubwandu bwa COVID-19 kandi byadutwaye amafaranga. Nagira inama buri muntu kwirinda agakurikiza amabwiriza kugeza igihe tuzamenyeshwa ko iki cyorezo cyarangiye.”
Ubwo herekanwaga aba bakobwa 14 n’abasore 2 kuri sitade amahoro, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu ko ibirori bihuza abantu benshi bitemewe kuko bashobora kwanduzanya COVID-19. Avuga ko ibyakozwe na ruriya rubyiruko bitemewe kuko binyuranyije n’amabwiriza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera.
CP Kabera yibukije abantu ko n’iyo bakora amakosa ntibahite bafatwa amaherezo baba bazafatwa bakabihanirwa.
Ati “Niba wakoze ibintu binyuranyije n’amabwiriza, niyo bitagaragara ako kanya ngo ubifatirwemo bikagaragara nyuma Polisi iragushakisha ikakubona ikakubaza impamvu wabikoze nk’uko aba nabo bafashwe.”
Yakomeje agaragaza ko amwe mu mayeri asigaye akoreshwa n’abarenga ku mabwiriza yamenyekanye.Asaba abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari ibimenyetso babonye by’abantu bagiye kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Yagize ati “Amayeri basigaye bakoresha ni uko basigaye bambara indangururamwajwi mu matwi(Silent disco) noneho bagakora ibyo birori bakabyina kakahava. Turasaba abaturarwanda ko nubwo batazumva umuziki aho batuye ariko bakabona ibintu bigaragara ko hashobora kuba hateraniye abantu bazajya bihutira guhamagara Polisi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa avuga ko nta muntu ubujijwe kwishimira ko yujuje imyaka runaka ariko agaragaza ko ibihe turimo atari igihe kiza cyo gukoresha ibirori. Yagiriye inama ko ufite iyo sabukuru yayisubika akazayikora mu yindi myaka iri imbere cyangwa akayikorana n’abantu abana na bo mu rugo atagombye gutumira abantu bo hirya no hino kuko ibyari ibirori bishobora kuba amarira n’agahinda nyuma yo kwandura COVID-19.
Abafashwe bose bajyanwe muri Sitade Amahoro baraganirizwa ndetse bacibwa amande.
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW