Polisi yerekanye 3 bakekwaho ubujura no gukora impapuro mpimbano

  • admin
  • 17/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza yeretse itangazamakuru abantu 3 bakekwaho ubujura no gukora impapuro mpimbano. Abakekwaho ubujura ni abakobwa 2 bitwa Nikuze Louange w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Gisagara na Twizeyimana Seraphine nawe w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Musanze, bari abakozi bo mu rugo k’uwitwa Insanga David utuye mu karere ka Kicukiro, naho ukekwaho gukora impapuro n’ibyangombwa mpimbano ni Kubwimana Ibrahim ukomoka mu karere ka Kamonyi.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ati:” Ku itariki ya 11 Ukuboza 2016, uyu mugabo Insanga yaje gutanga ikirego kuri Polisi, avuga ko yibwe amadolari ya Amerika 11.400 angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 9, hamwe n’andi mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 560, yose hamwe akaba akabakaba miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, anavuga ko akeka ko ari abakobwa bamukoreraga akazi ko mu rugo bayibye.”

Yakomeje avuga ko Polisi yahise itangira iperereza no gushakisha aba bakobwa, ku itariki ya 14 bafatirwa mu karere ka Kicukiro, banafatanwa aya mafaranga bari bibye yose nta na macye barakoreshaho.

Aba bakobwa bombi bemera icyaha bakanagisabira imbabazi, aho Twizeyimana yavuze ati:”Turasaba imbabazi kubera ubu bujura twakoze, kugirango tugere kuri aya mafaranga, twacurishije urufunguzo rw’icyumba cya Databuja, igihe we na Madamu bari bagiye ku kazi turakingura dusangamo aya mafaranga turayatwara, ariko nyuma yaho twagize ubwoba ntitwayajyana kure, kuko twashakaga kuyasubiza nyirayo cyangwa tukayajyana kuri Polisi.”

Amaze gusubizwa amafaranga ye, Insanga yashimye Polisi y’u Rwanda muri aya magambo:”Sinabona amagambo mvuga nshimira Polisi y’u Rwanda kubera ubunyamwuga bwayo. Nabagejejeho ikibazo ku itariki ya 11, bahita batangira gushakisha aba banyibye, nyuma y’iminsi 3 gusa bahise bafatwa, none nsubijwe n’amafaranga yanjye. Abanyarwanda dukwiye kugumya kwizera Polisi yacu cyane.”

Insanga yavuze ko ubusanzwe atabika amafaranga angana kuriya mu rugo, ko ariya ari ayo yagombaga kwishyura umuntu,amuhamagaye ngo ayamuhe amubwira ko adafata amafaranga ku isabato kuko ari umudivantisite, bemeranywa ko azayafata kuwa mbere aribwo ku cyumweru bahise bayiba.

SP Hitayezu yasabye abantu kwirinda kubika amafaranga menshi mu ngo zabo, anasaba abantu kwirinda ubujura no gushaka gukira vuba. Yavuze ati:”Turashishikariza abantu kubika amafaranga yabo mu mabanki, ndetse no kwishyurana bigakorwa hakoreshejwe sheki kugirango hirindwe ko amafaranga yabo yakwibwa cyangwa. Turasaba kandi abantu kwirinda ubujura no gushaka gukira vuba kuko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abishora mu bikorwa nk’ibi.”

Mu gihe iperereza rikomeje, aba bakobwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ikaba ivuga ko Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Undi Polisi y’u Rwanda yerekanye ni Kubwimana watawe muri yombi tariki 13 Ukuboza nyuma yo gufatanwa kashe 22 z’ibigo bitandukanye hamwe n’ibyangombwa mpimbano yakoze birimo indangamuntu n’ikarita ya Polisi y’u Rwanda.

SP Hitayezu yavuze ko uyu musore yafashwe nyuma y’amakuru Polisi yari yahawe n’abaturage, Polisi ikohereza umuntu ngo agende bamukorere ibyangombwa mu rwego rw’iperereza, akaza kugwa gitumo amaze kubikora agiye kubiha uwo yari yabikoreye.

Yanavuze ko Polisi yahise imusangana n’ibindi byangombwa byinshi, hakaba hari n’abandi bagishakishwa bafatanya nawe muri ibi bikorwa.

Yasabye abaturage kwirinda gukora ibyangombwa n’inyandiko mpimbano, no guca inzira z’ubusamo mu gushaka ibyangombwa kuko hari inzego zishinzwe kubitanga ku buryo bworoshye.

Guhimba cyangwa guhindura inyandiko bihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi( 7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugaza kuri (3.000.000).


Yanditswe n Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 17/12/2016
  • Hashize 7 years