Polisi yatangiye guca itabi ryitwa Shisha ryari rimaze kwibasira benshi

  • admin
  • 16/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’Igihugu iratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017, yatangiye kubahiriza amabwiriza yasohowe na Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) aca burundu mu Rwanda ikoreshwa ry’itabi rizwi nka Shisha rinyobwa cyane mu tubari tumwe two hirya no hino mu gihugu.

Mu itangazo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yashyizeho umukono, yavuze ko Shisha igira ingaruka zikomeye ku buzima, aho yanatera indwara ya kanseri, indwara z’umutima, bityo ikaba itazongera kwemerwa ku butaka bw’ u Rwanda.

Muri iryo tangazo kandi, MINISANTE ivuga ko umuntu uzinangira agakomeza gukoresha Shisha azahabwa ibihano bigenwa n’amategeko.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yatangiye “gushyira mu bikorwa amabwiriza ya MINISANTE aca Shisha mu Rwanda” iboneraho gusaba ubufatanye mu kubahiriza ayo mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Théos Badege yavuze ko nta tegeko rirajyaho rihana umuntu afatwa akoresha itabi rya Shisha, cyakora ngo icyo polisi yatangiye gukora ni ukuburira abantu ku bibi by’iryo tabi.

Yagize ati “Ntabwo icyo cyiciro[cyo guhana] turakigeraho, tuzakigeraho umunsi hasohotse amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima ashyira Shisha mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge. Ubu ngubu icyasohotse ni itangazo rya Ministre ritubwira gutangira gushyira mu bikorwa gukura Shisha mu bantu kuko yangiza ubuzima.

Yakomeje agira ati “Ubu rero igikorwa ni ukumenyesha abantu, ni ukubagira inama yo kubahiriza icyo babwiwe; kutongera kubitanga[Shisha], ntabwo twizeye ko hari uza kwinangira kuko byose bikorwa mu nyungu z’abaturage, ubukangurambaga bwakozwe, abapolisi bagenda hirya no hino, ni ukuvuga ngo icyo ubu ngubu turi gukora ni ukumenyekanisha no gutangira kugira abantu inama yo kubaha amabwiriza ya Minisitiri.”

ACP Badege atangaza ko Polisi y’Igihugu izatangira gutanga ibihano ku bakoresha Shisha igihe hazaba hasotse itegeko rihana imikoreshereze ya ririya tabi; ibintu agaragaza ko bitari kera.

ACP Theos Badege yakomeje agira ati “Hariho harategurwa iryo teka rya Ministre amabwiriza ya Ministre azahita ajya mu igazeti ya Leta noneho atume habaho ingingo yo mu gitabo cy’amategeko ahana ishobora guhana ubikoresheje[Shisha] wese kubera ko kiba cyabaye ikiyobyabwenge.”

ACP Badege ahamagarira Abaturarwa gushyira imbere inyungu z’ubuzima bwabo bityo bakitandukanya no gukoresha “Shisha” aho gutegereza guhanirwa gukoresha iryo tabi, ati “ku neza y’ubuzima bw’abantu nibahagarike gukoresha Shisha badategereje igihe kizagera hagasohoka iteka rya Ministre rituma noneho igitabo cy’amategeko ahana gifatira imyanzuro umuntu n’ibihano biteganywa n’amategeko.”

Mu butumwa Polisi y’Igihugu yasangije abayikurikirana kuri Twitter yavuze ko “Mu gihe ubonye aho bagurisha cyangwa bakoresha “Shisha”, menyesha Polisi uhamagara umurongo utishyurwa 112.”

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 16/12/2017
  • Hashize 6 years