Polisi yafashe imodoka ipakiye inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda

  • admin
  • 03/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira kuwa gatanu tariki ya 2 Werurwe, mu karere ka Nyagatare hafatiwe imodoka yari ipakiye inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda zizwi nka Zebra Warage.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite ibirango RAA 122 I yafatiwe mu mudugudu wa Bugaragara akagari ka Gacundezi Umurenge wa Rwimiyaga ikaba yari ipakiye amakarito 65 y’izo nzoga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko iyi modoka yavaga Nyagatare yerekeza mu karere ka Gatsibo, abaturage bagatanga amakuru ko ipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda, ihita ijya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga.

Yabisobanuye agira ati:”Kubera ko abantu bazi ko bitemewe kwinjiza izi nzoga mu Rwanda, ababikora bitwikira ijoro. Ni nayo mpavu n’iyi modoka yageze mu murenge wa Matimba sa tanu n’igice z’ijoro, ariko kuko abaturage bacu bamaze kumenya ububi bwazo, umwe mu bayibonye yahise ahamagara Polisi, igeze mu murenge wa Rwimiyaga turayihagarika dusangamo amakarito 65 ya Zebra Waragi.”

CIP Kanamugire yahamagariye abaturage kwirinda gushakira inyungu mu bintu bishobora kubateza ibibazo bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo.

Aha akaba yagize ati:”Abantu bakwiye kumenya ko nta nyungu yo kunywa cyangwa gucuruza inzoga zitemewe kimwe n’ ibiyobyabwenge kuko iyo bafashwe bafungwa bityo hakabaho ingaruka zitandukanye haba bo bwabo, ndetse n’imiryango yabo”.

Yanabasabye kwirinda izi nzoga n’ibindi biyobyabwenge kuko ababikoresha aribo bahungabanya umutekano.

Yavuze ati:” Abishora mu biyobyabwenge, ahanini ni nabo usanga bagaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ibya kinyamaswa birimo gusambanya abana no kubatera inda bakiri bato, ababyishoramo bamenye ko Polisi y’u Rwanda iri maso, izabafata ikabashyikiriza ubutabera.”

Yasoje ashimira kandi asaba abaturage gukomeza imikoranire myiza bafitanye na Polisi, cyane cyane mu guhashya abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, kimwe n’abakora ubucuruzi butemewe.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 03/03/2018
  • Hashize 6 years